00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

François Hollande wahoze ayobora u Bufaransa ari mu ruzinduko muri RDC

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 28 Nzeri 2022 saa 11:52
Yasuwe :

Guhera kuri uyu wa Kabiri, François Hollande wahoze ari Perezida w’u Bufaransa ari mu ruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kuri uyu wa Kabiri yasuye inzu ndangamurage i Kinshasa, bikaba biteganyijwe ko ahava akomereza mu Burasirazuba bwa Congo mu mujyi wa Bukavu, mu duce twazahajwe n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, aho agomba gutaha ibitaro byubatswe na Dr Denis Mukwege wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel.

Mu ijambo yavugiye i Kinshasa kuri uyu wa Kabiri, Hollande yavuze ko RDC ikwiriye gufashwa kubona amahoro, hirindwa kwivanga mu miyoborere yayo.

Hollande kandi yasabye ko Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri RDC (MONUSCO) zongererwa ibikoresho n’ubushobozi kugira ngo zibashe kugarura umutekano muri ako gace ka RDC kamaze imyaka 28 ari indiri z’imitwe yitwaje intwaro.

Ntacyo Hollande yavuze ku bibazo by’intambara imaze iminsi hagati ya RDC na M23, bayteje umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’icyo gihugu cyo mu Burengerazuba, dore ko RDC ishinja u Rwanda kuba inyuma ya M23 rwo rukabihakana ruvuga ko Congo yananiwe gukemura ibibazo byayo.

Icyakora, Denis Mukwege ari nawe watumiye Hollande azwiho kwanga urunuka u Rwanda ndetse mu minsi yashize yakunze gusaba amahanga ko yarufatira ibihano kugira ngo M23 ihagarike imirwano.

Hollande kandi nawe azwiho kudacana uwaka n’u Rwanda ushingiye ku mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa mu gihe yari ayoboye u Bufaransa, aho atigeze yemera uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hollande yageze muri RDC kuri uyu wa Kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .