Uru rukiko ruzwi nka CPS rwasobanuye ko Bozizé akurikiranweho ibyaha akekwaho kugiramo uruhare hagati ya Gashyantare 2009 na tariki ya 23 Werurwe 2013, ubwo yavaga ku butegetsi.
Ibi byaha birimo ibyo abari abarinzi be nk’Umukuru w’Igihugu (GP), abandi basirikare n’abapolisi bakoreye muri gereza ya gisivili ndetse no mu kigo gitorezwamo abasirikare cya Bossembelé.
CPS yasobanuye ko iperereza ryakozwe hashingiwe ku busabe bw’Ubushinjacyaha bwihariye bwo muri Werurwe 2021, ryagaragaje ko Bozizé yagize uruhare rukomeye muri ibi byaha byabangamiraga uburenganzira bw’abafungwa n’abari mu myitozo ya gisirikare.
Uru rukiko rwasabye ibihugu birimo Guinée Bissau bikekwa ko Bozizé abamo kuva mu 2023, ndetse na Polisi ndengamipaka (Interpol) gufasha Leta ya Centrafrique guta muri yombi uyu munyapolitiki.
Bozizé ashyiriweho izi mpapuro mu gihe asanzwe afitanye ikindi kibazo na Leta ya Centrafrique, cyo gushyigikira ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rya CPC rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Faustin-Archange Touadéra.
Iri huriro ryagerageje gukuraho ubutegetsi bwa Touadéra mu 2020 ubwo hategurwaga amatora, ariko ingabo z’u Rwanda n’Abarusiya barahagoboka, barisubiza kure y’umurwa mukuru, Bangui.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!