Francois Bozize wahoze ayobora Centrafrique yagarutse mu gihugu cye

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 17 Ukuboza 2019 saa 08:39
Yasuwe :
0 0

Francois Bozize, wahoze ari Perezida wa Centrafrique yagarutse mu gihugu cye nyuma y’imyaka isaga itandatu ari mu buhungiro kubera guhirikwa ku butegetsi.

Ishyaka rye Kwan na Kwa ryabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ko Bozize yageze mu murwa mukuru Bangui kuri iki cyumweru.

Umunyamabanga Mukuru w’iryo shyaka, Bertin Bea yabwiye abanyamakuru ko mu gihe kitarambiranye Bozize azageza ijambo ku baturage.

Icyakora, umuvugizi wa Guverinoma ya Centrafrique, Maxime-Ange Kazagui yamaganye ayo makuru y’igaruka rya Bozize, avuga ko atari ukuri.

Centrafrique yadutsemo imvururu guhera mu 2013 ubwo inyeshyamba za kisilamu ziyise Seleka zafataga intwaro zigakura ku butegetsi Bozize wari umaze imyaka icumi ayobora. Byatumye haduka ukundi kwihorera k’umutwe ushamikiye ku bakiristu witwa Anti Balaka.

Ubwo bugizi bwa nabi bwavanye mu byabo abaturage basaga miliyoni 4.6.

Nyuma y’uko Bozize ahunze, uwari uyoboye Seleka, Michel Djotodia yatangaje ko ari we Perezida, imirwano irushaho gukara. Loni ifatanyije n’u Bufaransa byoherejeyo ingabo zishinzwe kugarura amahoro zizwi nka Minusma.

Haje kuba amatora aciye mu mucyo, Faustin-Archange Touadera wahoze ari Minisitiri w’Intebe atorerwa kuyobora icyo gihugu.

Muri Gashyantare uyu mwaka, habayeho amasezerano agamije kugarura amahoro yabaye hagati ya Guverinoma n’imitwe 14 irwanya Leta ari nayo igenzura igice kinini cy’igihugu.

Bozize nubwo yagarutse mu gihugu, igihugu cye cyamushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi kubera ibyaha byibasiye inyokomuntu no guhembera Jenoside.

Abanyamategeko be n’abamushyigikiye bagiye basaba Leta kumureka akagaruka mu gihugu, bavuga ko ubugizi ba nabi bwabaye bwatewe no kuba yarahiritswe ku butegetsi.

Ubuyobozi bw’ishyaka rya Bozize bwatangaje ko budashobora gutangaza uburyo yageze mu gihugu.

Bozize nubwo yagarutse mu gihugu, igihugu cye cyamushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza