00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Félix Tshisekedi ategerejwe i Bujumbura kuri uyu wa Gatandatu

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 21 May 2022 saa 08:45
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, ategerejwe i Bujumbura mu Burundi kuri uyu wa Gatandatu, mu ruzinduko rw’iminsi itatu.

Perezida Tshisekedi yatumiwe na mugenzi we Evariste Ndayishimiye aho biteganyijwe ko azagirana na we ibiganiro bizabera mu ngoro y’Umukuru w’igihugu iherereye mu Murwa Mukuru wa Politiki, Gitega.

Nk’uko ibiro bishinzwe itangazamakuru muri Perezidansi y’u Burundi byabisobanuye, abakuru b’ibihugu byombi bazasura imishinga y’ubuhinzi mu ntara zitandukanye z’iki gihugu.

Perezida Ndayishimiye yaherukaga kugirira uruzinduko muri RDC umwaka ushize aho we na mugenzi we bashyize umukono ku masezerano y’imikoranire yo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uhuza Umujyi wa Bujumbura na Kindu unyuze i Bukavu na Kamituga.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatumiwe na mugenzi we w'u Burundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .