Nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe hagati ya Mata na Nyakanga 2024, umuryango ARPDP (Action de Recherche pour la Paix, le Développement et la Promotion Paysanne) tariki ya 21 Nzeri wagaragaje ko ubu bwicanyi bwakozwe kuva mu 1994 muri iyo teritwari gusa, bivuze ko hatabariwemo abiciwe mu bindi bice.
Uyu muryango wasobanuye ko ubwicanyi bwakozwe n’uyu mutwe washinzwe n’ingabo zatsinzwe (Ex-FAR) n’Interahamwe, bwibasiye ubwoko bw’Abatembo batuye mu midugudu irenga 20 kandi ko abarwanyi bawo basambanyije abagore 142, batwika inzu 790.
Mu rwego rwo kugira ngo FDLR idakurikiranwaho ibi byaha abarwanyi bayo bakoreye Abatembo, bageze muri Kalehe bahindura izina ryabo, biyita Nyatura/MCDPN nk’uko raporo y’ubushakashatsi bw’uyu muryango ikomeza ibisobanura.
ARPDP yagize iti “Byagaragaye ko abarenga 500 bishwe n’izi nterahamwe mu bice bituwemo n’Abatembo, ubu zamaze guhindura izina ryazo, riva kuri FDLR riba MCDPN.”
Ubu bushakashatsi busobanura ko kubera gutereranwa na Leta ya RDC, Abatembo bafashe icyemezo cyo kurema imitwe yitwaje intwaro ibafasha guhangana na FDLR, irimo Raia Mutomboki.
Buti “Ubwo bumvaga batereranywe na Leta, nyuma y’ububabare bwinshi, urubyiruko rw’Abatembo rushyigikiwe n’abavuga rikumvikana bafashe umwanzuro wo kwishyira hamwe kugira ngo barwanye abicanyi. Ni uko havutse Raia Mutomboki.”
ARPDP yasabye Leta ya RDC kurinda umutekano w’Abatembo mu gihe wugarijwe na FDLR no guha indishyi abaturage bagizweho ingaruka n’ibitero by’uyu mutwe, kubaka inzu zabo zasenywe no kubaka ibikorwa remezo mu bice byose byakorewemo ubu bwicanyi.
Uyu muryango kandi wasabye Leta ya RDC gukorana n’u Rwanda nta buryarya kugira ngo abarwanyi ba FDLR bakiri muri teritwari ya Kalehe ndetse n’ababakomokaho basubire mu gihugu cyabo, abakoze ibyaha bakurikiranwe n’ubutabera.
Kuva mu 2022, FDLR ikorana n’ingabo za RDC ndetse n’ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo mu ntambara yo kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 ugenzura ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Umuyobozi wa teritwari ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Samy Kalondji, aherutse kubwira abanyamakuru ko FDLR na CNRD iyikomokaho biri mu mitwe yitwaje intwaro 29 ihungabanya umutekano w’iyi teritwari.
Mu gihe bigaragara ko FDLR ibangamiye umutekano w’igice kinini cy’Uburasirazuba bwa RDC, Angola iherutse gusaba ko habaho uburyo buhuriweho bwo kuyisenya ariko Leta ya RDC yarabyanze.
Ibiganiro bya Luanda byitabirwa n’abahagarariye u Rwanda, RDC na Angola. Byatangiye mu 2022 hagamijwe gushaka umuti urambye w’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC n’akarere k’ibiyaga bigari muri rusange, ariko kugeza ubu nta gifatika biratanga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!