Umutwe wa ADF uvugwaho ibikorwa by’ubwicanyi bw’ibihumbi by’abaturage mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri ndetse no kugaba ibitero by’iterabwoba muri Uganda umwaka ushize.
Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru, Capt. Antony Mualushayi, yavuze ko abarwanyi 11 ba ADF bishwe kuri uyu wa kabiri.
Yavuze kandi ko bishe abarwanyi umunani ba Mai-Mai Mazembe, muri Teritwari ya Lubero, abasirikare babiri ba leta nabo bakaba baraguye muri iyo mirwano.
Imitwe yitwaje intwaro ikomeje kuyogoza RDC, byatumye Perezida Tshisekedi, asimbuza ubutegetsi bwa gisivili ubwa gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru no muri Ituri, kugira ngo harangizwe ibikorwa by’ihohotera iyo mitwe ikorera abaturage.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!