Umutwe wa M23 kuwa Gatanu tariki 23 Ukuboza 2022, wavuye mu gace ka Kibumba wari warigaruriye ugahereza Ingabo za Afurika y’Uburasirazuba nk’uko byari byemejwe mu masezerano aherutse guhuza Abakuru b’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, i Luanda.
Itangazo ryasohowe n’igisirikare cya FARDC kuri uyu wa Gatandatu, cyavuze ko ‘abarwanyi ba M23 bavuye Kibumba aho kujya mu birindiro byayo muri Sabyinyo nk’uko byemejwe n’inama ya Luanda, bafashe ikindi cyerekezo bakajya kongerera imbaraga ibirindiro bya Tongo, Kishishe na Bambu, bagamije kwigarurira agace ka Masisi’.
FARDC yakomeje ivuga ko imirwano yo kuwa 23 Ukuboza 2022, yahuye igisirikare cya leta n’abarwanyi ba M23 muri pariki ya Virunga hagati ya Tongo na Sake inyuma y’ikirunga cya Nyamuragira, yagaragaje ko M23 ishaka gufata Sake mu bilometero 30 bya Goma. M23 kandi ngo irashaka kwigarurira Nyanzale, Kibirizi na Kitchanga.
Muri iri tangazo FARDC yavuze ko ‘yamagana imyitwarire y’uburyarya ya M23 kandi irajwe ishinga no kurinda ubusugire bw’igihugu’.
Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Politiki wa M23, Lawrence Kanyuka ubwo yarekuraga Kibumba rivuga ko uyu mutwe wakoze ibi, mu rwego rwo kugarura amahoro.
Riti “Ibi bikozwe mu izina ryo kugarura amahoro ndetse biri mu mujyo w’imyanzuro y’inama yabaye tariki ya 23 Ugushyingo 2022 yahuje Abakuru b’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba yigaga ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC i Luanda. Twizeye ko Leta ya Congo irafata aya mahirwe nka bumwe mu buryo bwo kugarura amahoro mu gihugu.”
Ingabo za Afurika y’Uburasirazuba zahawe ibi bice bya Kibumba na M23, zituruka mu bihugu bitandukanye aho Kenya yonyine yohereje abasirikare 900 mu Mujyi wa Goma ndetse ibihugu nka Sudani y’Epfo, Uganda n’u Burundi na byo ziteganya kuzohereza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!