FARDC yirukanye inyeshyamba za FNL na CNRD mu birindiro, yicamo 27

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 27 Ukwakira 2020 saa 01:42
Yasuwe :
0 0

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zatangaje ko zirukanye mu birindiro inyeshyamba za FNL zo mu Burundi n’abarwanyi ba CNRD ziganjemo Abanyarwanda, zibicamo 27 mu mirwano yari imaze iminsi itatu.

Uretse kwirukana izi nyeshyamba mu birindiro mu Burasirazuba bwa RDC, Ingabo za FARDC zanafashe intwaro nyinshi, mu gihe abasirikare batatu bahasize ubuzima, naho bane bagakomereka.

Ni imirwano yaberaga muri teritwari za Itombwe, Fizi no mu misozi miremire ya Uvira, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere, Umuvugizi wa FARDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Dieudonné Kasereka, yatangaje ko ingabo za Leta “zavanye mu byimbo ndetse zikisubiza ibirindiro bya FNL (Forces de Liberation Nationale) zo mu Burundi.”

Ni ibirindiro byigarurirwe ku wa Gatandatu, by’uyu mutwe uyobowe na Aloys Nzabampema, ufatwa nk’ukomeye mu mitwe irwanya Guverinoma y’u Burundi.

Ingabo za FARDC kandi zatangaje ko zimaze igihe zinahanganye n’abarwanyi b’umutwe wa CNRD (conseil national pour le renouveau et la démocratie), undi mutwe nawo ukorera muri Kivu y’Amajyepfo.

Byabarizwaga mu bice bya Naombe, muri teritwari ya Mwenga.

Igisirikare cyatangaje ko abo barwanyi bamaze guhunga bagana mu mashyamba ya Muranvia, Nyaburunda na Kashongo no mu kibaya cya Nyanzale.

Umwe mu bayobozi b’umutwe wa Red Tabara, we yatangaje ko ubwo ingabo za FARDC zahageraga, bo bahisemo guhita bava mu birindiro badategereje guhangana.

Ingabo za RDC zirukanye mu birindiro inyeshyamba za FNL na CNRD

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .