00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FARDC yatangiye kwihisha inyuma y’abasivili mu ntambara na M23, ikajya gusahura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 July 2022 saa 09:20
Yasuwe :

Umutwe wa M23 washinje ingabo za Leta ya Congo (FARDC) gushinga imbunda nini hafi y’ibikorwaremezo bikoreshwa n’abaturage benshi, ku buryo bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abasivili mu mirwano ikomeje guhuza impande zombi.

Ni icyemezo M23 ivuga ko FARDC yafashe nyuma yo gutakaza ibirindiro byose bikomeye yari ifite ahakomeje kubera intambara.

Mu itangazo wasohoye, uyu mutwe wavuze ko nyuma y’igenzura wakoze, wabonye ko "imbunda nini zateretswe ndetse zirasira mu nkengero z’amashuri, insengero, ibikorwa remezo rusange nk’ibitaro, za radiyo, amacumbi y’abihayimana, amasoko, hoteli, ibibuga by’imikino n’ibindi."

Ni ibintu bishobora gutuma mu gushaka kurasa izo mbunda, abasivili babigenderamo.

M23 yatanze ingero nko mu gace ka Ntamugenga, aho imbunda nini zashinzwe ku ishuri ribanza rya Nzirimwe, muri metero 19 gusa uvuye ku bitaro bya Ntamugenga hanahungiye abantu benshi, hakaba no muri metero 21 uvuye kuri kiliziya ihubatse.

Aho ngo hanashinzwe imbunda irasa za rokete muri metero 30 uvuye ku icumbi ry’abapadiri.

Mu gace ka Rangira naho, imbunda ngo zateretswe ku mashuri abanza ya Mbigo na Kibanda.

Muri Rutshuru, imbunda zirasa ziturutse ku birindiro bikuru by’ingabo ngo zashinzwe muri metero 35 uvuye ku ishuri ribanza rya Kabemba, Radio Colomb FM na metero 30 uvuye kuri biro bito bya televiziyo y’igihugu, RTNC.

M23 ivuga ko FARDC irimo kwikinga inyuma y’abasivili, ibintu bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’inzirakarengane.

Yakomeje iti "Irasa ritarobanura rya FARDC ririmo gusenya ibikorwa remezo ndetse rigahitana abantu mu duce tugenzurwa na M23 (Kabindi, Musaga na Kinyamahura na Ruseke, Ntamugenga, Rutsiro na Nkokwe) ndetse no mu duce bagenzura ubwabo, urugero nka Rwanguba."

"Ibi biri muri gahunda yabo yo guca intege abaturage ngo badasubira mu byabo."

Muri uko kubagira agakingirizo ku rugamba, M23 yashinje FARD gufatanya na FDLR na Mai-Mai mu bindi bikorwa byo kujujubya abaturage.

Ikomeza iti "I Kinihira, nyuma yo kurasa ku byaro byaho, ingabo za FARDC n’abo bafatanyije basahuye bikabije inkoko, ingurube, ihene n’intama by’abaturage n’imiryango yo muri utwo duce."

Muri iri tangazo, M23 yanamaganye ibikomeje kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga ko hari ibikoresho by’Ingabo z’amahanga (U Rwanda) FARDC yafatanye abarwanyi ba M23 nk’ikimenyetso cy’intsinzi yabo.

Ni ibikorwa yavuze ko birimo gukorwa n’ibitangazamakuru ndetse n’abandi bakora icengezamatwara, "bigamije kuyobya ubuyobozi bwa repubulika n’abaturage."

Yakomeje iti "Ubuyobozi bwa Mouvement buramagana ibi bikorwa biganisha ku byaha by’intambara, bugasaba iperereza ryigenga hagamijwe kugaragazwa abakwiye kubazwa ibi bikorwa byakomeje kugaragara mu mirwano iheruka."

"Turasaba ko izo ntwaro zimurirwa ahantu hadatuwe, kugirango badahatira ingabo zacu kuzicecekesha."

Uyu mutwe wongeye gushimangira ko wifuza ko ibi bibazo byakemurwa binyuze mu nzira z’ibiganiro, igasaba Guverinoma kugira uruhare mu kubikemura.

Mu mirwano iheruka, M23 yatangaje ko yambuye intwaro nyinshi ingabo za Leta.

Umuvugizi wa M23 Major Willy Ngoma aheruka kugaragara mu mashusho yo ku wa 1 Nyakanga, yasuye umwe mu mitwe y’ingabo uba warafashe ibikoresho byinshi bya FARDC.

Abanza kunenga abavuga ko hari igihugu kibatera inkunga, avuga ati "sinzi niba ari Swaziland, Burkina Faso idufasha cyangwa se Mali ya Goita."

Mu ntwaro zambuwe FARDC harimo za morutsiye (mortiers) z’ubwoko butandukanye bafatiye i Tshanzu, Ugusa, Bunagana na Kabindi, RPG na za mashinigani (machine gun) nyinshi.

Ni intwaro uyu mutwe uhindukira ukifashisha mu kurwanya ingabo za Leta.

Ingabo za FARDC ntizorohewe n'urugamba rwa M23

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .