00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FARDC yafashe abashinjwa umugambi wo kwinjiza M23 muri Butembo na Beni

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 14 August 2024 saa 03:47
Yasuwe :

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, cyataye muri “abantu benshi” gishinja gushaka kwinjiza umutwe witwaje intwaro wa M23 mu mujyi wa Butembo na Beni yo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

FARDC yatangaje ko aba bantu bakoraga inama ziharurira amayira abarwanyi ba M23 kugira ngo bakomeze kwagura ibirindiro byabo muri iyi ntara no mu bindi bice byo mu burasirazuba bwa RDC.

Kambale Amani ufatwa nk’umukuru muri bo yafatiwe muri Beni kuri uyu wa 13 Kanama 2024, akaba ashinjwa kuba yarohereje uwitwa Nzanzu Valire Tshiani na Leza Kabengele mu kigo cy’imyitozo cya M23 giherereye mu gace ka Nyongera muri teritwari ya Rutshuru.

Nzanzu Valire Tshiani na we ari mu bafashwe. FARDC yasobanuye ko yafatanywe utudege tutagira abapilote dutatu, ingofero irinda umutwe amasasu ndetse n’indebakure (jumelle). Na we ngo yashishikarizaga urubyiruko rwo muri Beni kwinjira muri M23.

Mbusa Sivulyamwenge usanzwe ari umuyobozi w’ishyaka AFDC muri Butembo, Tsiko Patrick wabaye Visi Meya wa Butembo, Kasereka Kavalami Charles na Karusisi Fabrique na bo bafashwe bashinjwa gushakira M23 ubufasha muri iyi mijyi yombi.

Aba Banye-Congo bafashwe mu gihe kuva mu mpera za Kamena 2024 M23 igenzura agace ka Kanyabayonga, katari kure cyane ya Butembo na Beni. FARDC yatangaje ko iteganya kubaburanisha.

M23 imaze ukwezi n'igice igenzura Kanyabayonga

Abandi 31 bakekwaho gukorera ADF na Mai Mai bafashwe

Muri Beni hafatiwe abandi bantu 31 bakekwaho kuba abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa ADF ukomoka muri Uganda na Mai Mai ikomoka muri RDC.

Umwe muri bo yitwa Abdallah Rashid, umurwanyi wa ADF ukomoka muri Tanzania. FARDC yasobanuye ko yagize uruhare mu mpfu n’ishimutwa ry’abanyamuryango ba sosiyete sivili ya Oicha mu gace ka Mamove.

Iki gisirikare cyavuze ko Rashid yafashwe ubwo yageragezaga kwinjira mu mujyi wa Beni, aho yateganyaga gutegurira ibitero by’iterabwoba, yifashishije ibiturika.

Hafashwe undi witwa Emmanuel Sanga alias Benito na we ukomoka muri Tanzania, yafatiwe mu gace ka Paida ku muhanda wa Beni-Kasindi. Bivugwa ko yagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe kuri uyu muhanda, kandi ngo yari afite umugambi wo gukomereza ibitero mu mujyi wa Beni.

Undi ukomoka muri Tanzania witwa Ramadan Saidi Abdallah Mbweni na we yafatiwe muri Mamove. We ngo yari ashinzwe kugenzura ahantu ADF iteganya gutera ibisasu muri Beni.

Hassim Ramadan ukomoka muri Kenya yafatiwe ku muhanda wa Beni-Mavivi, afite imbunda ya AK-47 n’amasasu abarirwa muri 40. FARDC yasobanuye ko yafashwe ubwo yashakaga kujya muri Beni anyuze mu ishyamba.

Abandi benshi bafashwe ni Abanye-Congo bakekwaho gukorana na ADF na Mai Mai. Aba bose bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .