Facebook yahagaritse amashusho y’umugabo wasabye guhuhurwa bakamwangira

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Nzeri 2020 saa 09:15
Yasuwe :
0 0

Facebook yahagaritse amashusho yatambukaga imbunankubone kuri urwo rubuga, y’umugabo w’umufaransa wasabye guhugurwa kubera uburwayi akabyangirwa agahitamo kwifata amashusho y’uburibwe ari gucamo akayereka isi yose kugeza ashizemo umwuka.

Alain Cocq w’imyaka 57 afite uburwayi amaranye imyaka 34 bw’udutsi two mu bwonko budakira, ndetse avuga ko ari guca mu buribwe bukabije. Yaje gusaba ko yakoroherezwa binyuze mu mategeko, bakamutera urushinge rutuma apfa vuba, icyo yise “die in peace” ariko Perezida Macron arabyanga.

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 5 Nzeri 2020, nibwo Alain Cocq atangira kugaragaza uburibwe ari gucamo ku mbuga nkoranyambaga kugeza igihe azapfira.

Avuga ko igikorwa cye ari nk’ubukangurambaga bw’uko hari abarwayi benshi mu Bufaransa baba baratakaje icyizere cyo kubaho bakifuza koroherezwa bagapfa vuba.

Kuri uyu wa Gatandatu ubwo yatangiraga kugaragaza uburibwe ari kunyuramo yifashishije Facebook, iyo sosiyete yahise ibihagarika. Cocq yavuze ko arashaka uburyo yongera kugaragaza uburibwe bwe imbonankubone mu masaha atarenze 24.

Perezida Macron yasubije Cocq wifuzaga guhuhurwa ko kuri ubu ntacyo amategeko y’u Bufaransa ateganya ku cyifuzo cye bityo ahita amwangira.

Perezida Macron yamusubije ati “Kubera ko ntari hejuru y’amategeko, ntabwo mbashije kubahiriza ubusabe bwawe”.

Ubundi amategeko y’u Bufaransa ateganya ko uwemerewe guhuhurwa ari ufite uburwayi budakira kandi ugiye gupfa. Ibi rero ngo ntabwo Cocq abyujuje.

Cocq yasabye guhuhurwa kubera uburibwe bw'uburwayi amaranye igihe, u Bufaransa buramwangira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .