EU yitege iki mu mezi abiri ku masezerano y’ubucuruzi na EAC?

Yanditswe na Habimana James
Kuya 14 Nzeri 2019 saa 02:59
Yasuwe :
0 0

Mu gihe hasigaye amezi abiri ngo habe inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasizuba, EAC, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wo ukomeje guhera mu gihirahiro ku masezerano impande zombi zigomba kugirana ajyanye n’ubucuruzi.

Kuva mu 2016, Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba, EAC, n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, byananiwe kumvikana ku masezerano y’ubucuruzi.

Mu nama izaba mu Ugushyingo uyu mwaka, abakuru b’ibihugu muri EAC bashobora kugera ku cyemezo cy’amasezerano ubwo bahuraga muri Gashyantare.

Muri iyo nama, igihugu cya Tanzania cyavuze ko hari ibintu bigomba kubanza kuganirwaho muri aya masezerano, kandi ko hari ibyo cyagombaga kubanza kuvuganaho n’igihugu cy’u Bubiligi.

Abakuru b’ibihugu muri EAC bari bahaye Tanzania amezi ane ngo ibanze ikemure ibibazo ifitanye n’umuryango wa EU.

The East African yavuze ko kugeza ubu Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, uvuga ko utaragira icyo ubona kivuye muri Tanzania.

Igihugu cy’u Bubiligi ngo cyaba cyarandikiye Tanzania n’ubunyamabanga bwa EAC ko hashyirwaho itsinda rireba ibibazo byaba bihari, ariko mu cyumweru gishize nta gisubizo kirava ku mpande zombi.

Muri Gicurasi 2017 Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), wari watumiye Tanzania mu biganiro byo kwiga uko na yo yashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’ubucuruzi hagati y’uyu muryango n’uwa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), azwi nka EPA.

Tanzania yakomeje kwinangira gusinya aya masezerano nyuma y’uko impuguke zayo zasesenguye neza zigasanga atazungura inganda zo muri Afurika y’Iburasirazuba, ahubwo azatuma zisenyuka kuko ibihugu byateye imbere biziharira isoko ryo muri ako karere.

Amasezerano ‘Economic Partnership Agreement, EPA’ hagati ya EAC na EU, afatwa nk’azoroshya ubucuruzi n’ubufatanye mu iterambere hagati y’iyi miryango yombi, harimo no gukuraho imisoro ku bicuruzwa bikorerwa mu bihugu bigize iyo miryango yombi.

Amasezerano hagati ya EU na EAC akomeje guhangwa amaso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza