EU yageneye akarere miliyari 34 Frw zizagera no ku mpunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 20 Nzeri 2019 saa 04:42
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wageneye Akarere k’ibiyaga bigari inkunga y’amayero miliyoni 34.275 (asaga miliyari 34Frw) yo gufasha mu bikorwa by’ubutabazi ku bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, no gufasha impunzi z’Abarundi zahungiye muri ako Karere.

Itangazo EU yashyize ahabona ku wa 18 Nzeri rivuga ko ayo mafaranga azafasha aka karere nka kamwe muri Afurika gakunze guhura n’ibibazo birimo ibiterwa n’imitwe y’inyeshyamba, ubuhunzi, ibyorezo n’ibiza.

Rivuga ko igice kinini cy’iyo nkunga kingana na miliyoni 29.375 €, kizifashishwa mu gutanga ubutabazi bw’ibanze mu gace kibasiwe n’icyorezo cya Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(RDC).

Iri tangazo kandi risobanura ko miliyoni 4.3€ zizafashishwa impunzi z’Abarundi ziri muri Tanzania no mu Rwanda, naho ibihimbi 600€ zigahabwa ishami rya Loni ryita ku mpunzi mu Burundi rikayafashisha impunzi zo muri RDC ziriyo.

Umukozi wa EU ushinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi, gukumira ibiza na Ebola, Christos Stylianides, yagize ati "ibura ry’ibiribwa muri RDC ari ikibazo kibangamiye ikiremwamuntu. Turi gutegura ubufasha burimo n’ubwo mu Burasirazuba bw’igihugu hibasiwe na Ebola.”

Minisiteri y’Ubuzima muri RDC iheruka gutangaza ko Ebola imaze kwica abasaga 2000 mu bantu barenga 3000 yagaragayeho.

Christos yakomeje avuga ko EU ikomeje no gushaka uburyo bwo gufasha impunzi z’Abarundi zahungiye muri ako karere.

Ati “Inkunga yacu irimo n’izafasha mu kuziha ubuvuzi bwihuse, kuzigezaho ibikorwa by’isuku n’amazi meza, kuzirinda no gufasha abana kwiga.”

Impunzi z’Abarundi zahugiye mu bihugu birimo u Rwanda rucumbikiye izisaga ibihumbi 69 na Tanzania icumbikiye izisaga ibihumbi 183 zahunze guhera mu 2015, nyuma y’imvururu zakurikiye kwiyamamariza manda ya Gatatu kwa Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza.

Iyi nkunga EU igeneye akarere k’ibiyaga bigari muri Afurika yatumye amafaranga imaze gutanga muri uyu mwaka wa 2019 yo gufasha abari mu bibazo bo mu Karere k’Ibiyaga bigari agera ku mayero miliyoni 69.74.

Inkambi ya Mahama ni imwe mu zicumbikiye impunzi nyinshi z’Abarundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza