Imyaka hafi ine irashize indege ya Ethiopian Airlines ikoze impanuka yaguyemo abantu 157, inzego zitandukanye zakomeje gushinja uruganda rwa Boeing amakosa yatumye indege ya 737-MAX 8 igwa.
Uwayoboye iperereza rya Ethiopia, Amdeye Ayalew, yavuze ko Boeing 737-MAX 8 yari ifite ikibazo CYA software za MCAS [porogaramu ituma indege za Boeing 737 Max 8 ziyobora].
Minisitiri ushinzwe ubwikorezi muri Ethiopie, Dagmawit Moges, yavuze ko iri koranabuhanga rya MCAS ni ryo rishobora kuba ryarateye ikizuru cy’indege kumanuka kugeza ubwo umupilote abuze uko ayiyobora igwa hasi.
Mu Ukwakira uyu mwaka Urukiko rwa Texas muri Leta zunze Ubumwe za Amerika rwemeje ko abantu baguye mu mpanuka z’indege ebyiri zo mu bwoko bwa Boeing (BA.N) 737 MAX ari inzirakarengane zazize uburangare bwa Boeing, ku bw’ibyo imiryango yabo igomba guhabwa ubutabera ikanahabwa indishyi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!