00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ethiopie: TPLF ikomeje gutakaza uduce yari yarigaruriye

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 1 Ukuboza 2021 saa 06:59
Yasuwe :

Umutwe wa TPLF umaze umwaka urenga mu ntambara na Leta ya Ethiopie, ukomeje gukubitwa inshuro ku rugamba nyuma y’uko uduce twinshi wari warigaruriye watwambuwe n’ingabo za Leta ziyobowe na Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed, ugiye kumara icyumweru ari ku rugamba.

Kuva mu mpera z’Ukwakira, umutwe wa TPLF wakomeje kuvuga ko uri kwigarurira uduce twinshi mu nzira igana Addis Ababa mu Murwa Mukuru wa Ethiopie, ndetse utangaza ko nta yindi gahunda ufite uretse gukura Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed ku butegetsi.

Ibintu byahinduye isura ubwo uyu mutwe wageraga mu Mujyi wa Shewa Robit uri mu birometero 220 uvuye Addis Ababa, bituma Minisitiri w’Intebe wa Ethiopie wabaye mu gisirikare igihe kinini avuga ko agiye kwigira ku rugamba kugira ngo ayobore ingabo ari kumwe nazo.

Kuva icyo gihe ingabo za Leta zatangaje ko ziri gutsinda urugamba mu bice byose by’imirwano, ndetse zivuga ko zigaruriye ibice nka Shewa Robit. Kuri ubu izi ngabo zifite gahunda yo kwigarurira imijyi nka Lalibela, Umujyi ukomeye cyane mu mateka ya Ethiopie ndetse na Dessie, Umujyi uhuza Addis Ababa n’icyambu cya Djibouti kinyuraho hafi ibicuruzwa byose byinjira muri Ethiopie.

Mu mashusho yatambukijwe kuri Televiziyo y’Igihugu yerekana Minisitiri w’Intebe ari kuburira TPLF ayisaba gushyira hasi intwaro, ati “Umwanzi ari gutsindwa. Intego yacu ni ukumuhiga ndetse no kumuca intege.”

Hagati aho, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa, Wang Yi, ari muri Ethiopie aho byitezwe ko azagirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe Wungirije, Demeke Mekonnen, ari nawe wasigiwe inshingano na Abiy Ahmed.

Ingabo za Leta ya Ethiopie zikomeje kwigarurira ibice byinshi byari bifitwe na TPLF

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .