Icyemezo cyo kuva muri Tigray kw’ingabo za Eritrea cyagezweho mu cyumweru gishize nyuma y’aho itsinda ry’abo mu nzego za leta ya Ethiopie ryasuye Umurwa Mukuru wa Tigray, Makelle nyuma y’isinywa ry’amasezerano yo guhagarika imirwano.
Aya masezerano yashyizweho umukono hagati ya guverinoma ya Ethiopie n’inyeshyamba za TPLF ariko Eritrea yari ku ruhande rwa Ethiopie ntiyigeze isinya kuko ari uruhande rutarebwaga n’intambara mu buryo bweruye, ikintu cyateraga impungenge z’uburyo TPLF izashyira intwaro hasi.
Ikurwa ry’ingabo za Eritrea muri Tigray ntabwo ryakozwe mu buryo bweruye nk’uko The East African yabitangaje, ahubwo izo ngabo zagaragaye zisubira mu gihugu cyazo zinjiriye ahitwa Sheraro, umwe mu mijyi Abanya-Eritrea bakunze kurasaho mu gihe cy’intambara.
Iyi ntambwe ishobora koroshya ihererekanywa ry’intwaro ziremereye hagati ya TPLF n’ingabo za leta ya Ethiopie nka kimwe mu bigize amasezerano impande zombi zashyizeho umukono.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!