Ethiopie: Abiy Ahmed yemerewe gukomeza kuyobora nyuma ya manda ye

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 11 Kamena 2020 saa 10:58
Yasuwe :
0 0

Inteko Ishinga Amategeto ya Ethiopie, yemereye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Abiy Ahmed, gukomeza kuyobora nyuma ya manda ye kuko amatora yari ateganyijwe muri Kanama yasubitswe bitewe n’icyorezo cya Coronavirus.

Abagera ku 114 bashyigikiye ko Abiy azakomeza kuyobora, bane barabyanga naho umwe arifata. Aya matora yakozwe nyuma y’iminsi ibiri umunyapolitiki wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi yeguye ku mwanya wa Perezida w’umutwe w’abadepite kubera ibyo yita gukerereza amatora.

Ikigo cy’itangazamakuru cya Ethiopie, cyatangaje ko abadepite bongereye igihe cya manda cy’inteko imitwe yombi, kugeza ubwo inzego z’ubuzima zizemereza ko impungenge za Coronavirus zitagihari.

Abadepite ntabwo bigeze bavuga igihe amatora ashobora kuzabera, gusa akanama karinda itegeko nshinga kifuje ko amatora yaba mu mezi icyenda cyangwa 12 nyuma y’uko hazaba hemejwe ko Coronavirus itakiri ikibazo ku buzima bw’abantu.

Komisiyo y’amatora muri Ethiopie, muri Werurwe yatangaje ko bidashoboka gutegura amatora kubera icyorezo kimaze kwandura abagera ku 2 506 muri Ethiopie, kikica 35.

Ibi bisobanuye ko nta matora ashobora kuba mbere y’uko abagize inteko ishinga amategeko barangiza manda yabo mu Ukwakira. Minisitiri w’Intebe atoranywa n’inteko ishinga amategeko, aturuka mu ishyaka rifite ubwiganze mu nteko.

Dr Abiy Ahmed azakomeza kuyobora Ethiopie na nyuma y'uko manda ye izarangira mu Ukwakira uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .