Iyi ndege ifite imyanya 395, yitezweho gufasha Ethiopian Airlines kongera ubushobozi bw’abantu itwara ndetse no kongera serivisi itanga.
Iyi ndege nshya izifashishwa mu byerekezo byayo nka Washington D.C., Londres, Paris na Frankfurt.
Kugeza ubu Ethiopian Airlines ifite indege 21 zo mu bwoko bwa A350, hamwe n’izindi 14 zitegerejwe kuza zirimo A350-900. Izo mu bwoko bwa A350-1000 hasigaye eshatu muri enye yari yatumije.
Indege zo mu bwoko bwa A350-1000 zifatwa nk’iza mbere zigezweho mu zitwara abagenzi bari hagati ya 300 na 400. Ni indege kandi zigira urusaku ruke ku bari imbere mu ndege ugereranyije n’izazibanjirije.
Ethiopian Airlines ni imwe muri sosiyete nini kandi zunguka muri Afurika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!