00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ethiopian Airlines igiye kubaka ikibuga cy’indege kinini muri Afurika

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 11 August 2024 saa 09:21
Yasuwe :

Sosiyete ya Ethiopia itwara abantu n’ibintu mu kirere, Ethiopian Airlines, yatangaje ko iteganya kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi barenga miliyoni 100 ku mwaka.

Byemejwe n’Umuyobozi wayo, Mesfin Tasew, ku wa 9 Kanama 2024 nyuma yo kugirana amasezerano n’ikigo Dar Al Handasah kizakora igishushanyo mbonera cy’iki kibuga cy’indege.

Tasew yasobanuye ko iki kibuga cy’indege kizubakwa ku buso bwa kilomerokare 35 mu mujyi wa Bishoftu uri mu bilometero hafi 42 uvuye mu murwa mukuru, Addis Abeba, kandi ngo ubwo kizaba cyuzuye mu 2029, kizaba gifite ubushobozi bwo kugwaho indege 270.

Yagize ati “Iki kibuga cy’indege kizaba gifite imihanda ine y’indege kizaba ari cyo kinini cyane muri Afurika ubwo kizaba cyuzuye mu 2029. Ni umushinga w’imyaka itanu, uzaba ufite ibyiciro bibiri kandi ubwo icya mbere cy’imihanda ibiri kizaba cyuzuye, kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 60 mu mwaka.”

Uyu muyobozi yasobanuye ko icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga kizatwara miliyari esheshatu z’amadolari ya Amerika, gusa ngo yose ni inguzanyo izaturuka mu bigo byemeye gushoramo imari.

Ethiopian Airlines isanzwe yifashisha cyane ikibuga cy’indege cya Bole giherereye muri Addis Abeba. Biteganyijwe ko na cyo kizavugururwa, kikajya cyakira abagenzi miliyoni 25 ku mwaka.

Umuyobozi wa Ethiopian Airlines, Mesfin Tasew, yatangaje ko ikibuga cy'indege kizaba ari cyo kinini muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .