Ingendo zari zarahagaze muri Mekelle, umurwa mukuru w’agace ka Tigray, kubera imirwano imaze igihe ihanganishije ingabo za Leta n’izishamikiye kuri Tigray People’s Liberation Front (TPLF).
Umuyobozi Mukuru wa Ethiopian Airlines Group, Mesfin Tasew, yavuze ko bishimiye gusubukura ingendo zerekeza Mekelle, kandi ari intambwe ikomeye mu kongera guhuza abantu.
Ati "Gusubukura izi ngendo bizatuma imiryango yongera guhura, bifashe mu gusubukura ibikorwa by’ubucuruzi, ubukerarugendo ndetse n’andi mahirwe abantu bakeneye".
Yakomeje avuga ko biteguye guha serivisi abagenzi b’iyi sosiyete bakora ingendo za Addis Ababa na Mekelle kandi bagire uruhare mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza mu gihugu.
Ni icyemezo gitangajwe nyuma y’umunsi umwe intumwa za Guverinoma yagutse ya Ethiopia harimo n’abayobozi b’ibigo bya Leta zisuye Mekelle, haganirwa ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano aheruka gusinywa hagati y’impande zombi.
Ayo masezerano ateganya ibitu byishi birimo isubukurwa rya serivisi zitandukanye zahagaritswe mu myaka ibiri ishize, ubwo hadukaga imirwano hagati ya Guverinoma ya Etiopia n’ingabo za TPLF, ziyobora agace ka Tigray.
Tasew ni umwe mu ntumwa za Guverinoma zoherejwe i Mekelle.
Ethiopian Airlines yatangaje ko ingendo zijya Mekelle ziziyongera bitewe n’uko abantu bazagenda bifuza kuzikora. Kugeza ubu iyi sosiyete ikora ingendo mu byerekezo 20 imbere mu gihugu, ikaba iteganya kuzongera mu myaka iri imbere.
Gusubukura izi ngendo bikurikiye ko mu ntangiriro z’uku kwezi umutwe wa TPLF watangaje ko umaze kwambura intwaro abarwanyi bawo ku kigero cya 65%, mu kubahiriza amasezerano wasinyanye na Ethiopia ku kugarura amahoro mu Ntara y’Amajyaruguru y’igihugu.
Uyu mutwe wasinyanye amasezerano na Ethiopie tariki ya 02 Ugushyingo 2022, asinyirwa i Pretoria muri Afurika y’Epfo, mu gushyira akadomo ku ntambara yari ishyamiranyije impande zombi mu gihe cy’Imyaka ibiri.
Bijyana kandi n’uko mu bice bitandukanye abarwanyi ba TPLF bamaze gushyirwa ahantu hamwe ndetse bemera gutanga intwaro zabo kuri leta, kugira ngo igice cy’Amajyaruguru y’igihugu cyongere kugira umutekano usesuye.
Imvururu zo muri Tigray zaguyemo abaturage benshi ndetse ababarirwa mu bihumbi bava mu byabo.
Ni intambara yatumye Tigray ituwe n’abaturage miliyoni esheshatu izahazwa n’inzara kuko imfashanyo zitabageraho kubera imvururu zarangwaga.
Biteganyijwe ko mbere y’uko iki cyumweru kirangira, muri Mekelle hazatangira kugenzurwa n’Ingabo za Guverinoma, ENDF (Ethiopian National Defence Force), ndetse TPLF igasubiza ibtwaro nini zose yari ifite.
Umuyobozi wa TPLF (Tigray People’s Liberation Front), Debretsion Gebremichael, aheruka gusaba ko mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro, ingabo za Eritrea zakomeje kurwana ku ruhande rw’a Guverinoma, zasubira iwabo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!