Ibi bitero byagabwe ku bikorwaremezo biherereye mu mujyi wa Doolow mu ntara ya Gedo, ahagana saa yine z’amanywa kuri uyu wa 23 Ukuboza 2024.
Leta ya Somalia yatangaje ko ibi bitero ari ubushotoranyi bugambiriwe, buvogera ubusugire bw’iki gihugu, bunasubiza inyuma intambwe zatewe mu biganiro by’amahoro byahurije impande zombi i Ankara muri Turukiya.
Yagize iti “Iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cy’ingabo za Ethiopia ni ukuvogera byeruye ubusugire bwa Somalia, amasezerano ya Ankara, ihame rya Afurika Yunze Ubumwe n’iry’Umuryango w’Abibumbye. Ntabwo tuzakomeza guceceka mu gihe hari kuba ubu bushotoranyi.”
Umwuka mubi hagati ya Ethiopia na Somalia watutumbye muri Mutarama 2024 ubwo Ethiopia yagiranaga na Somaliland amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ingendo zo mu mazi.
Aya masezerano yemereraga Ethiopia gukoresha icyambu cya Berbera gikoze ku Nyanja y’Abahinde, kugira ngo ijye icyifashisha mu bwikorezi bwo mu mazi.
Leta ya Somalia yamaganye aya masezerano, igaragaza ko Ethiopia ishaka kuyifashisha kugira ngo iyambure ubutaka bwo ku cyambu. Yateguje ko itazabyemera, kandi ko izarwanira ubusugire bwayo.
Mu gihe umwuka wari ukomeje kuba mubi, Somalia yagiranye na Misiri amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare, yasaga n’aho ari imyiteguro yo kurwana na Ethiopia.
Ubu bufatanye bwarakaje Ethiopia, na yo itangira kwikoma Somalia, cyane ko Misiri isanzwe idacana uwaka na Ethiopia biturutse ku rugomero rwa Grand Renaissance rwubatswe ku ruzi rwa Nil mu gihe ibi bihugu bitabyemeranyagaho.
Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdogan, tariki ya 11 Ukuboza 2024 yahuje Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, na Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Muhamud, bemeranya gukemura aya makimbirane.
Ibi bitero bigabwe mu gihe intumwa zo ku rwego rwo hejuru za Leta ya Somalia zari zagiye muri Ethiopia kuri uyu wa 23 Ukuboza, mu biganiro bigamije ubwiyunge hagati y’impande zombi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!