Ethiopia yamaganye igitutu cya Trump wavuze ko Misiri ishobora gushwanyuza urugomero rwayo

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 24 Ukwakira 2020 saa 04:39
Yasuwe :
0 0

Ethiopia yamaganye igitutu ikomeje gushyirwaho n’amahanga mu bijyanye n’ubwumvikane buke imaranye igihe kinini na Misiri na Sudani buturutse ku rugomero rwa Renaissance, nyuma y’uko Perezida Trump avuze ko Misiri ishobora gushwanyuza uru rugomero.

Uru rugomero rumaze igihe kinini rushyamiranyije Misiri, Ethiopia na Sudani nk’ibihugu bitatu byombi bifite aho bihuriye narwo cyane.

Uru rugomero mu gihe ruzaba rwuzuye, ruzaba arirwo runini muri Afurika yose. Ethiopia yatangiye ibikorwa byo kurwubaka mu 2011 mu gice cyitwa Nile Bleu ahasanzwe hisuka 85% by’amazi yose ya Nil.

Ubu iri kuzuza amazi igisa n’ibigega byarwo ku buryo mu mpera z’uyu mwaka rwaba rwatangiye gutanga amashanyarazi hifashishijwe ingomero nto ebyiri.

Misiri yo ntikozwa ibyo gutangira gushyiramo amazi, irashaka ko ibyo umuntu yakwita nk’ibigega by’uru rugomero bigenda byuzuzwa mu byiciro aho kubikorera icya rimwe; hagakoreshwa uburyo bwatuma hatabaho ko ubutaka bukayukamo amazi ku buryo habaho ubutayu. Kugira ngo byuzure bisaba ko hajyamo amazi angana na metero kibe miliyari 74.

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yamaganye igitutu cy’amahanga igihugu cye kiri gushyirwaho, avuga ko abaturage be biteguye kurinda ubusugire bw’igihugu ikintu cyose cyabuhungabanya.

Mu kwezi gushize, Amerika yahagarikiye Ethiopia inkunga kubera umwanzuro wayo wo kuzuza amazi mu bigega by’uru rugomero ku bwo kubikora itumvikanye na Sudani hamwe na Misiri.

Ntabwo Ethiopia yigeze ivuga ko yamaganye imvugo ya Trump, gusa ibyo Minisitiri w’Intebe yavugaga byasaga n’ibyumvikanisha neza ko ari kwiyama uyu muyobozi nyuma y’aho Trump yari yagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Sudani akavuga ko Misiri ishobora gushwanyuza uru rugomero.

Trump yavuze ko umwanzuro wa Ethiopia ari mubi cyane kuko Misiri idashobora kuzakomeza kurebera ahubwo “ishobora gushwanyuza urugomero”.

Misiri kuva mu 2012 isaba Ethiopia ko habanza gusinywa amasezerano ku iyubakwa ry’uru rugomero kuko amazi akoreshwa ari aya Nil kandi Misiri iyafiteho uburenganzira kurusha ibindi bihugu.

Ethiopia yo ntibona impamvu ibangamirwa mu mushinga wayo wo kubaka urugomero kuko amasezerano aha Misiri uburenganzira busumba ubw’ibindi bihugu ku ruzi rwa Nil yasinywe mu 1929 mu gihe cy’Ubukoloni.

Ntiyumva impamvu ayo masezerano atanagaragaza ingano y’amazi ibindi bihugu bikora kuri uru ruzi byemerewe gukoresha ariyo yakomeza kugenderwaho.

Misiri ifite impungenge ko uru rugomero ruzagabanya amazi yisuka y’uru ruzi, ku buryo atagera ku butaka bwayo nk’uko bisanzwe mu gihe ariyo icungiyeho. Abahanga bavuga ko Misiri idafite Nil yahinduka ubutayu.

Ubusanzwe bene izi ngomero ntabwo zitwara amazi menshi, gusa uko yisuka bihita bitandukana n’uko yari asanzwe agenda mbere y’urugomero.

Ethiopia iteganya kuzakoresha miliyari enye z’amadolari ya Amerika mu kubaka uru rugomero. Mu gihe rwakuzura, byitezwe ko rwazaba rutanga megawatt 6000 z’amashanyarazi.

Uru rugomero rukomeje gutera umwuka mubi hagati ya Misiri na Ethiopia ndetse bivugwa ko rushobora gutera intambara hagati y'ibihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .