Ethiopia: Umwe mu bayobozi bakomeye muri Tigray yishyikirije ubutegetsi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 2 Ukuboza 2020 saa 01:39
Yasuwe :
0 0

Umwe mu bahoze ari abayobozi bakuru b’Intara ya Tigray yo muri Ethiopia yishyize mu maboko ya Leta.

Aka gace kamaze iminsi ari isibaniro ry’intambara hagati y’ingabo za Leta n’izari zishyigikiye ubutegetsi bw’Ishyaka rya Tigray People’s Liberation Front (TPLF). Mu cyumweru gishize nibwo ingabo za Leta zatangaje ko zigaruriye iyo ntara.

Ibinyamakuru byo muri Ethiopia byatangaje ko Keria Ibrahim, umwe mu bantu icyenda bari bagize Komite y’Ishyaka TPLF yishyize mu maboko ya Leta.

Uyu mugore yahoze ari Perezida wa Sena ya Ethiopia mbere yo kwegura ku mirimo ye muri Kamena uyu mwaka. Yeguye yinubira uburyo amatora yari ateganyijwe muri Kanama yimuwe kubera Coronavirus.

Yavuze ko Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed ari umunyagitugu kandi atubahiriza Itegeko Nshinga.

Muri Nzeri 2020, Ishyaka TPLF ryateguye amatora y’inzego z’ibanze muri Tigray, ibintu byarakaje ubutegetsi bwa Abiy kuko bihabanye n’umwanzuro wari wafashwe.

Tariki 4 Ugushyingo 2020, Ingabo za Ethiopia zatangije ibitero bigamije kwirukana TPLF ku butegetsi, ishinjwa ubugambanyi no gutera ibirindiro by’ingabo za Leta.

Keria Ibrahim wari ukomeye mu ishyaka TPLF biravugwa ko yishyize mu maboko ya Leta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .