00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ethiopia: Umutwe wa TPLF watabaje nyuma y’abaturage 150 bishwe n’inzara

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 7 Nzeri 2021 saa 07:55
Yasuwe :
0 0

Inyeshyamba z’Umutwe wa TPLF (Tigray People’s Liberation Front) zimaze hafi umwaka zigometse kuri leta zikigarurira agace ka Tigray, zatangaje ko abantu 150 bamaze kwicwa n’inzara ikabije, zikaba zitabaza Umuryango w’Abibumbye ngo ubarwaneho.

BBC yatangaje ko ari ku nshuro ya mbere habayeho impfu nyinshi zitewe n’inzara kuva TPLF yakwigarurira aka gace muri Nyakanga 2021, aho zirukanye abasirikare ba Ethiopia ku butaka bwa Tigray.

Itangazo ryashyizwe hanze n’uyu mutwe ku wa 6 Nzeri 2021 rigira riti “Ibiryo byarashize burundu mu bubiko.’’

Rikomeza rigaragaza ko abantu baba mu nkambi batakibona imfashanyo ndetse n’ababahaye ubuhungiro ibiryo byarabashiranye […]

Riti “Miliyoni y’abantu bafite ingaruka nyinshi zo guhitanwa n’inzara mu minsi mike nibatabona ibyo kurya.”

TPLF yatangaje ko hamaze gupfa abantu 150 rwagati muri Tigray, mu majyaruguru no mu majyepfo yayo ndetse no mu nkambi yo mu Mujyi wa Shire ku ivuko ry’umuyobozi wa TPLF, Debretsion Gebremichael.

Umuyobozi ushinzwe Ubuhinzi muri TPLF, Atinkut Mezgebo, yabwiye BBC ko abantu bari kubapfira mu maso.

Ati “Mu byaro no mu mijyi hari ifunguro rike n’imiti mike ndetse iki kibazo gishobora kwiyongera kurushaho uko tubibona.”

Uyu muyobozi yavuze ko abagore n’abana aribo bari kwibasirwa cyane n’ikibazo cy’inzara ndetse ko mbere abantu basaranganyaga ibyo bafite none ubu bakaba ntanakimwe basigaranye.

Guverinoma ya Ethiopia ntacyo iravuga kuri iri tangazo, gusa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu yavuze ko ikibazo cy’inzara kiri muri Tigray cyatewe na TPLF ubwayo, ubwo yateraga intara zituranye na yo zikiba inkunga zari zigenewe impunzi.

Gusa bivugwa ko Guverinoma ya Ethiopia ariyo yafunze amayira, ndetse mu cyumweru gishize yasabwe kuyafungura maze inkunga z’ibiribwa zikagezwa ku mpunzi, gusa yahakanye ko itabigizemo uruhare ahubwo ihangayikishijwe n’ikibazo cy’umutekano.

Umuryango w’Abibumbye utangaza ko miliyoni 5.2, hafi 90% by’abaturage bo muri Tigray bakeneye inkunga z’ibiribwa ndetse 400.000 bafite ikibazo gikabije cy’inzara.

TPLF yatangaje ko abaturage 150 bamaze guhitanwa n'inzara muri Tigray

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .