Ethiopia: Umusaza w’imyaka isaga ijana yakize Coronavirus

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 26 Kamena 2020 saa 02:55
Yasuwe :
0 0

Umusaza wo muri Ethiopia w’imyaka 114 witwa Aba Tilahun Woldemichael yakize Coronavirus nk’uko byatangajwe n’inzego z’ubuzima muri icyo gihugu.

Kuri uyu wa Kane nibwo byatangajwe ko uwo musaza yakize, amakuru yatangaje benshi bitewe n’uburyo ubushakashatsi bwose kuri iki cyorezo bwagiye bugaragaza ko ari indwara izahaza cyane abageze mu zabukuru.

Tilahun yatahuwe ko yanduye Coronavirus mu minsi ishize ubwo bapimaga abaturage bo mu gace atuyemo mu murwa mukuru Addis Abeba.

Akigera mu bitaro, yamaze hafi icyumweru ari ku mashini zongerera abarwayi umwuka ndetse ubuzima bwe bwari habi, ku bw’amahirwe aza koroherwa.

Nubwo nta byemeza ko uwo musaza afite imyaka 114 nk’uko umuryango we ubivuga, abaganga nabo bemeza ko arengeje imyaka ijana dore ko ametaka menshi igihugu cye cyanyuzemo ayibuka nk’ayabaye ejo.

Abantu basaga 5000 bamaze guhitanwa na Coronavirus muri Ethiopia barimo 81 yahitanye.

Aba Tilahun Woldemichael w'imyaka isaga ijana yakize coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .