Ethiopia: The Weeknd agiye gutera inkunga abagizweho ingaruka n’imivurungano yo muri Tigray

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Mata 2021 saa 10:04
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Abel Makkonen Tesfaye wamamaye nka The Weeknd yatangaje ko agiye gutera inkunga abaturage bo mu Ntara ya Tigray bagizweho ingaruka n’intambara imaze iminsi yugarije aka gace.

BBC yatangaje ko The Weeknd ateganya gutanga miliyoni y’amadolari azafasha aba baturage.

The Weeknd ubusanzwe akomoka ku babyeyi b’abimukira bo muri Ethiopia ariko yavukiye muri Canada. Yifashishije imbuga nkoranyambaga yavuze ko yababajwe bikomeye n’uko abantu b’inzirakarengane bakomeje kwicwa.

Ati “Umutima wanjye ubabajwe n’abantu banjye muri Ethiopia b’inzirakarengane z’abasivili kuva ku bana bakomeje kwicwa bazira ubusa.”

Mu Ugushyingo 2020 mu Ntara ya Tigray iri mu Majyarugu ya Ethiopia, hadutse imirwano yakomotse mu myivumbagatanyo y’Abanya-Tigray bashinja leta y’iki gihugu kubaheza mu butegetsi.

Leta ya Ethiopia yinjiye mu mirwano n’ishyaka ry’Abanya-Tigray rifite n’ingabo zishaka kubohoza iyi ntara ikaba igihugu kigenga ari ryo Tigray People Liberation Front (TPLF).

Mu Ukuboza 2020 itsinda ry’ingabo ziturutse muri Eritrea, ryaje gufasha Ethiopia kurwanya TPLF.

Nyuma y’uko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ishinje ingabo za Eritrea ibyaha birimo gufata ku ngufu n’ibyibasiye inyokomuntu, hateranye inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo mu bihugu bigize umurwango w’ibihugu birindwi bikize ku Isi, G7.

Ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa n’u Budage byokeje igitutu Ethiopia biyisaba kuvana ingabo za Eritrea muri Tigray. N’ubwo Minisitiri w’Intebe wungirije wa Ethiopia, Demeke Mekonnen Hassen yatangaje ko ingabo za Eritrea zatangiye kuva muri Tigray, bamwe mu Banya-Tigray barabihakana.

Loni yatangaje ko mu minsi mike hagiye gutangira iperereza ryigenga ku byaha byakorewe mu Ntara ya Tigray.

The Weeknd agiye gutera inkunga abagizweho ingaruka n’imivurungano imaze iminsi muri Tigray

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .