Ethiopia: Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko yeguye

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 9 Kamena 2020 saa 09:05
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Ethiopia, Keria Ibrahim, yeguye ku mirimo ye ashinjwa Guverinoma ya Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed kutubahiriza Itegeko Nshinga no gushaka kuguma ku butegetsi.

Keria Ibrahim wari Perezida wa Sena muri icyo gihugu yavuze ko adashaka gukomeza kuba umwe mu bagize Leta iri kwangiza Itegeko Nshinga na Guverinoma y’igitugu.

Ethiopia yagombaga kugira amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Kanama uyu mwaka ariko yarasubitswe kubera icyorezo cya coronavirus.

Byatumye haba icyuho mu Itegeko Nshinga kuko Guverinoma iriho izacyura igihe mu Ukwakira uyu mwaka, kandi Inteko Ishinga Amategeko ikaba igira uruhare mu ishyirwaho rya Minisitiri w’Intebe.

Kuwa Mbere Minisitiri w’Intebe Abiy yabwiye abadepite ko adashyigikiye igitekerezo cyatanzwe na bamwe cyo gushyiraho Guverinoma y’inzibacyuho mu Ukwakira ubwo Guverinoma yemewe izaba icyuye igihe.

Madamu Keria weguye ni umunyamuryango w’ishyaka Tigrayan People’s Liberation Front (TPLF). Rimaze iminsi ritajya imbizi n’irya Minisitiri w’Intebe Ahmed ryitwa Prosperity Party.

Keria Ibrahim yeguye ashinja Guverinoma iriho guhonyora Itegeko Nshinga n'igitugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .