00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ethiopia n’inyeshyamba za TPLF bemeye gutanga agahenge

Yanditswe na
Kuya 2 Ugushyingo 2022 saa 11:12
Yasuwe :

Guverinoma ya Ethiopia n’inyeshyamba za TPLF bemeranyije guhagarika imirwano nyuma y’imyaka ibiri n’igice bahanganiye mu Majyaruguru y’Igihugu.

Ni umwanzuro wagezweho kuri uyu wa Gatatu mu biganiro by’amahoro bihagarikiwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, byaberaga muri Afurika y’Epfo.

Uku guhagarika imirwano kwitezweho gutuma inzira zifungurwa, imiryango y’abagiraneza igatangira kugeza ubufasha ku bihumbi by’abaturage bavuye mu byabo.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko nibura 90 % by’abatuye mu Ntara ya Tigray iri mu Majyaruguru, bakeneye inkunga y’ibiribwa, mu gihe kimwe cya gatatu cy’abana bo muri akao gace bari mu bibazo by’imirire mibi.

Nubwo impande zombi zabashije gusinya amasezerano yo gutanga agahenge, haracyari impungenge kuko no mu minsi ishize bari bumvikanye, muri Kanama babirengaho bararwana.

Mu byasinywe kuri iyo nshuro harimo kurambika intwaro haso no gutanga inzira inkunga zigatambuka zikagera ku baturage n’izindi serivisi z’ibanze.

Olusegun Obasanjo wahoze ayobora Nigeria niwe wayoboye ibiganiro izi mpande zombi zumvikaniyemo. Yavuze ko ari itangiriro ry’inzira yo gukemura ikibazo mu mahoro.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres yavuze ko ari intambwe ishimishije, igiye kuzana agahenge ku bihumbi by’abanya-Ethiopia bamaze igihe barara rwa ntambi.

Hashize imyaka ibiri n’igice intambara itangiye hagati y’ingabo za Leta n’inyeshyamba za TPLF. Leta ishinja izo nyeshyamba kwigomeka ku butegetsi no kugaba ibitero ku bigo bya gisirikare mu gihe izo nyeshyamba zo ziyishinja kwibasira abatuye iyo ntara.

Guverinoma ya Ethiopia n'inyeshyamba za TPLF bemeye gutanga agahenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .