Ethiopia: Minisitiri w’Intebe yatangije icyiciro cya nyuma cy’intambara kuri TPLF, ayiha amasaha 72 yo kumanika amaboko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Ugushyingo 2020 saa 08:16
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yatanze amasaha 72 yo kumanika amaboko, nyuma yo gutangaza ko ingabo za guverinoma y’iki gihugu zinjiye mu cyiciro cya gatatu ari nayo cya nyuma, mu rugamba rwo guhangana n’abasirikare bigometse ba leta ya Tigray.

Mu ntangiro z’uku kwezi nibwo hatangiye ibitero ku ngabo zishamikiye ku ishyaka Tigray People’s Liberation Front, TPLF, zashinjwaga kurasa ibirindiro by’ingabo za guverinoma, byiyongeraga ku birego byo kwigomeka no gukingira ikibaba abakekwaho ibyaha ngo badafatwa.

Minisitiri w’Intebe Abiy yavuze ko icyiciro cya mbere cy’ibitero cyari kigizwe no kongerera imbaraga ibirindiro by’ingabo byari byangijwe, icya kabiri kiba kwirukana TPLF mu duce dutandukanye no kuyica intege mu bya gisirikare, mu gihe icyiciro cya gatatu cyatangiye, kizarangira abagize TPLF bagejejwe mu butabera.

Yavuze ko ari icyiciro cya nyuma gisaba kwitonda cyane, kuko abagize TPLF bumva ntacyo bivuze iyi mirwano iguyemo abantu benshi, ku buryo barimo gukoresha insengero, amahoteli, inyubako za leta, amashuri n’ahandi bashobora kwihisha muri Mekele, umurwa mukuru wa Tigray.

Yakomeje ati "Kimwe n’indi mitwe y’iterabwoba twagiye tubona mu bindi bihugu itita ku baturage cyangwa igihugu cyayo, bahinduye Mekele umujyi w’ingwate, ubu barimo kuhafata nk’agace k’imirwano aho kuba ahantu hatuwe n’inzirakarengane z’abanya-Ethiopia."

Yavuze ko urugamba rwo muri Mekele rwateguwe mu buryo ibyangirika bigomba kuba bike, yizeza ko hazakoreshwa ubwitonzi muri iki gikorwa cyo kubahiriza amategeko.

Yasabye uruhare rw’abaturage mu gufata abagize TPLF, kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera hangiritse ibintu bike cyane. Icya kabiri, Minisitiri w’Intebe Abiy yasabye abagize Tigray Special Forces n’imitwe yitwaje intwaro barimo gushyira mu bikorwa amabwiriza “y’agatsiko kagamije gusenya”, kumanika amaboko mu mahoro.

Ati "Bitewe n’uko tugeze mu cyiciro cya nyuma cy’igikorwa cyacu kigamije iyubahirizwa ry’amategeko, turabasaba kubyaza umusaruro aya mahirwe ya nyuma bakishyikiriza guverinoma mu masaha 72."

"Icya gatatu, abagize agatsiko gasenya na TPLF, urugendo rwanyu rwo gusenya rurimo kugana ku iherezo, bityo turabasaba kumanika amaboko mu mahoro mu masaha 72, kubera ko ntaho mufite ho guhungira. Mufate aya mahirwe ya nyuma."

Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed yatangaje ko guverinoma yiteguye neza icyiciro cya gatatu, mu bikorwa birimo no gucyura abamaze guhunga, gufasha abavanywe mu byabo no gusana ibikorwa remezo byose byangiritse mu duce twamaze kubohorwa.

Kuva mu 2018 umwuka mubi watutumbye mu gihugu hagati ya Abiy n’abayobozi ba TPLF, aho akijya ku butegetsi yakuyeho impuzamashyaka yari imaze igihe kinini iyoboye igihugu iyobowe na TPLF, ashinga ishyaka rishya yise iry’uburumbuke, Prosperity Party.

Byatumye TPLF yisanga igomba kwiyunga kuri Prosperity Party ikayigezaho gahunda zayo, bitaba ibyo ikava mu nzira. Yahisemo kutiyunga kuri Prosperity Party.

Uyu mwaka ubwo Abiy yasubikaga amatora kubera icyorezo cya Coronavirus, abayobozi bo muri Tigray bigometse kuri uwo mwanzuro, hanyuma bo bakora ayabo. Abiy yahise yanga kwemera ibyavuye muri ayo matora yakozwe muri Nzeri, bituma umwuka ukomeza kuba mubi.

Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia yatanze amasaha 72 yo kumanika amaboko ku bigometse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .