00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ethiopia: Minisitiri w’Intebe yashinje amahanga kwivanga mu biganiro bya Leta n’inyeshyamba

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 1 Ugushyingo 2022 saa 05:21
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yatangaje ko ibihugu by’amahanga bikomeje kwivanga mu biganiro biri kuba hagati ya Guverinoma n’umutwe wa TPLF, urwanira mu majyaruguru y’igihugu.

Abiy yabwiye CGTN ko Abanya-Ethiopia bafite ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo, ahubwo imbogamizi bafite ari abanyamahanga bakomeje kubyivangamo.

Yagize ati "Hari ukwivanga kwinshi ku mpande zose, birakomeye cyane. Abaturage bumve ko ubusanzwe twe twifitemo ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo."

Abiy yavuze ko icyo bashaka ari uko TPLF yubahiriza amategeko aho kwitwara nk’umutwe ushaka gukora ibyawo, ukwawo.

Guhera mu cyumweru gishize, muri Afurika y’Epfo habereye ibiganiro bigamije kumvikanisha impande zombi byari biteganyijwe ko bisozwa ku Cyumweru.

Ntabwo ibiganiro byasojwe ahubwo byarasubitswe, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ukaba watangaje ko bizakomeza mu gihe kiri imbere.

Nubwo ibiganiro byatangiye, imirwano irakomeje hagati y’ingabo za Leta na TPLF mu ntara ya Tigray, imaze imyaka ibiri irimo imvururu.

Imibare ya Loni igaragaza ko kuva imirwano yongere kubura, abaturage basaga ibihumbi 570 bavuye mu byabo mu duce twa Tigray, Amhara na Afar, kandi ko ubuzima bwabo buri mu kaga kuko kubagezaho ibyangombwa nkenerwa bigoye.

Iyi ntambara yatangiye mu Ugushyingo 2020 nyuma y’uko Guverinoma ya Abiy ishinje abanya-Tigray kwivumbura kuri Leta no kugaba ibitero ku bigo bya gisirikare.

Abiy yavuze ko hari amahanga yitambika ibiganiro Leta irimo n'inyeshyamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .