00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ethiopia: Loni yamaganye igitero cy’indege cyatewe ku ishuri ry’incuke

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 27 August 2022 saa 02:08
Yasuwe :

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), ryamaganye igitero cy’indege cyaguyemo bane barimo abana babiri, cyabereye Majyaruguru ya Ethiopia muri Tigray, ku ishuri ry’incuke gihitana abantu.

Iki gitero cyabaye kuri uyu wa Gatanu mu Tigray mu gace ka Mekelle ni nyuma y’imirwano yubuye hagati y’inyeshyamba za TPLF zishaka ko intara ya Tigray yigenga n’ingabo za Leta ya Ethiopia.

Umuyobozi Mukuru wa UNICEF, Catherine Russell, abinyujije kuri Twitter yavuze ko uyu muryango wamaganye iki gitero cyatewe ku ishuri ry’abana ndetse hakagira abahasiga ubuzima.

Umutwe w’inyeshyamba za TPLF watangaje ko guverinoma ariyo yagabye iki gitero cyahitanye abasivili gusa yo yabyamaganiye kure ivuga ko nta ruhare yabigizemo.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Ayder Referral, Kibrom Gebreselassie, yatangaje ko abantu bane bishwe barimo abana babiri abandi icyenda bakomeretse bari kwitabwaho n’abaganga, gusa Tigrai TV yo yavuze ko abantu bapfuye bamaze kugera muri barindwi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .