Abiy yabitangaje kuwa Gatanu ubwo yahuraga n’intumwa za AU zashyizwe na Perezida Cyril Ramaphosa uwuyoboye ngo zifashe mu biganiro hagati ya Guverima ya Ethiopia na TPLF.
Minisitiri w’intebe Abiy yagize ati “Iyo tutabikora gutyo, twari kuba dukuririza umuco wo kudahana uzatuma igihugu kigana ahabi.”
Yavuze ko ubuyobozi bwa TPLF bushaka gucamo igihugu kabiri, bityo agomba gukoresha ibishoboka byose ntibibeho.
Perezida Cyril Ramaphosa yashyizeho intumwa zihagarariye AU mu biganiro bigamije kuzana amahoro muri Ethiopia. Ziyobowe na Joachim Chissano wahoze ayobora Mozambique, Ellen Johnson-Sirleaf wahoze ayobora Liberia na Kgalema Motlanthe wo muri Afurika y’Epfo.
Hashize icyumweru ubutegetsi bwa Abiy bushyirwaho igitutu ngo buganire na TPLF yahoze ari ishyaka riyoboye igihugu, kuri ubu rikaba rifatwa nk’umutwe w’inyeshyamba zigometse.
Abiy yabwiye intuma za AU ko nta bwumvikane bushobora kubaho hagati ya Leta na TPLF, yemeza ko ibikorwa bya gisirikare bigamije guhashya uwo mutwe bizakomeza.
Icyakora, Abiy yemeye ko hazabaho ibiganiro n’imiryango itavuga rumwe na Leta ikorera muri Tigray ndetse n’amashyaka yemewe akorera muri ako gace.
Kuri uyu wa Gatandatu Minisitiri w’Intebe Abiy yatangaje ko ibikorwa bya gisirikare byo guhashya inyeshyamba za TPLF byarangiye nyuma yo kwigarurira umujyi wa Mekelle ufatwa nk’umurwa mukuru wa Tigray.
Inyeshyamba za TPLF zatangaje ko zitazamanika amaboko nubwo ingabo za Let zigambye intsinzi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!