Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga wa Somalia, rivuga ko icyo gihugu gifite ibimenyetso simusiga by’uko Ethiopia yohereje amakamyo abiri y’intwaro muri Puntland.
Ni intwaro Somalia ivuga ko zoherejwe nta biganiro byabayeho na Ethiopia, ikaba ibifata nko kuvogera ubusugire bwayo.
Somalia yavuze ko izo ntwaro zoherejwe ari ikibazo gikomeye ku mutekano wayo, nubwo itagaragaza uwo zohererejwe.
Amezi abaye menshi Ethiopia na Somalia bidacana uwaka, by’umwihariko guhera muri Mutarama uyu mwaka ubwo Ethiopia yasinyaga amasezerano y’imikoranire na Somaliland, agace gashaka ubwigenge bwako aho kubarizwa kuri Somalia.
Mu kwihimura, Somalia nayo iherutse gusinya amasezerano na Misiri, ibintu byarakaje cyane Ethiopia.
Hashize iminsi Turikiya igerageza kunga Somalia na Ethiopia ariko bisa nk’aho ntacyo byatanze.
Puntland ni intara iri mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Somalia. Niho habarizwa kimwe cya gatatu cy’abaturage b’icyo gihugu. Mu 1998 nibwo yatangaje ku mugaragaro ko ishaka ubwigenge ikaba igihugu ukwacyo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!