Ethiopia: Ingabo ziri mu butumwa bwa Loni zituruka muri Tigray zanze gusubira iwabo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 23 Gashyantare 2021 saa 02:51
Yasuwe :
0 0

Ingabo 15 zo muri Ethiopia ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, zanze gusubira iwabo mu Ntara ya Tigray nyuma y’igihe ako gace karimo imvururu n’intambara hagati y’abagatuye n’igisirikare cya Leta.

Umuvugizi w’Ingabo za Loni muri Sudani y’Epfo, Stéphane Dujarric, yabwiye AFP ko abo basirikare igihe bagombaga kumara muri Sudani y’Epfo cyari kirangiye, hakenewe abandi babasimbura.

Ni abasirikare 196 bagombaga gusimbuzwa ariko 15 muri bo basabye Loni kuba bagumye muri Sudani y’Epfo.

Dujarric yagize ati “Turi gushaka amakuru arambuye ariko twumvise ko 15 bahisemo kuturira indege ku kibuga cy’indege cya Juba. Basabye kuhaguma.”

Mu Ugushyingo 2020 Ingabo z’ishyaka TPLF ryayoboraga Tigray zagabye ibitero ku birindiro by’ingabo za Leta, nyuma y’uko abayobozi b’iyo ntara bashwanye n’ubutegetsi bwa Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed.

Ibihumbi by’abaturage bivugwa ko byaguye muri iyo mirwano, mu gihe abagera kuri miliyoni ebyiri bavuye mu byabo.

Abasirikare baturuka muri Tigray banze gusubira iwabo nyuma yo gusoza igihe cyabo mu butumwa bwa Loni muri Sudani y'Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .