Ethiopia: Haratutumba intambara hagati y’ingabo za Leta n’iz’agace ka Tigray

Yanditswe na Niyitanga Jean Paul
Kuya 4 Ugushyingo 2020 saa 04:15
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yashinje ishyaka TPLF (Tigray People’s Liberation Front) riri ku butegetsi muri Leta ya Tigray, imwe mu zigize Ethiopia, kuba ari ryo ryagabye igitero ku birindiro by’ingabo z’igihugu, ibintu byatumye hatutumba intambara ikomeye hagati y’impande zombi.

Amakimbirane hagati ya Guveninoma ya Ethiopia n’Ishyaka TPLF yakajije umurego mu mezi ashize aho buri ruhande rushinja urundi kurugabaho ibitero.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Minisitiri w’Intebe Abiy yavuze ko TPLF ari yo yagabye igitero ku ngabo z’igihugu.

Ati “TPLF yagabye igitero ku birindiro by’ingabo biri muri Tigray. Yanagerageje gusahura mu bice by’amajyaruguru. Izi ni ingabo zimaze imyaka isaga 20 zirinda abaturage ba Tigray. Kandi igitumye ziba yo ni ukugira ngo zirinde abaturage ba Tigray."

Mu kiganiro yatanze kuri televiziyo, Minisitiri w’Intebe Abiy yavuze ko hapfuye abantu benshi ndetse hakaba hari n’inkomere n’imitungo yangiritse.

Itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko ibintu bigeze aho bikomeye kubigenzura hakoreshejwe amategeko asanzwe.

Mu cyumweru gishize, Inteko Ishinga Amategeko ya Ethiopia yavuze ko TPLF ikwiye gufatwa nk’umutwe w’iterabwoba aho kuba uwa Politiki.

Abiy yatangaje ko abasirikare ba TPLF bari bambaye impuzankano isa n’iy’igisirikare cyo muri Eritrea gihana imbibi na Ethiopia mu ruhande Tigray iherereyemo. Byerekana ko bishobora kuba byakozwe mu rwego rwo gukomanya imitwe Eritrea na Ethiopia.

Ubu ngo amashanyarazi, internet n’imiyoboro y’itumanaho byafunzwe muri Tigray. Indege za Ethiopian Airlines zahagaritse ingendo zerekezayo, ndetse ngo n’imodoka ziranyura mu mihanda zikandagira kuko ngo hashyizweho amabwiriza akumira ingendo.

Muri aka gace, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, mu Mujyi wa Mekelle humvikanye urusaku rw’amasasu ariko ubu ituze ryagarutse.

Umwe mu bayobozi bo mu nzego nkuru za Tigray witwa, Wondimu Asamnew, yabwiye AFP ko Guverinoma yashyize abasirikare benshi ku mupaka wa Tigray mu gice cy’amajyepfo maze avuga ko ibyo ari ubushotoranyi kandi ko na bo biteguye intambara.

Ati “Ndatekereza ko iyo byageze ku gisirikare nta mikino y’abana iba irimo. Biba bishobora kudushyira mu ntambara. Barimo gukina n’umuriro. Agashirira gato katwika umusozi wose, ikigaragara batweretse ikimenyetso cy’imirwano kandi ndakubwiza ukuri ko natwe twiteguye kwirwanaho.”

Mu minsi ishize Guverinoma ihuriweho ya Ethiopia na Komisiyo y’amatora basubitse amatora rusange y’abadepite ariko abo muri Leta ya Tigray bo barabyanga bakora ayabo.

Perezida wa Leta ya Tigray, Debrestion Gebremichael, yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Mbere ko mu Ukwakira guverinoma yari igiye kubagabaho igitero kuko bari barimo gutegura amatora y’Inteko Ishinga Amategeko yabo.
Guverinoma ya Ethiopia ivuga ko ayo matora atari akurikije amategeko mu gihe Komisiyo y’Amatora yo itangaza ko amatora azaba muri Gicurasi cyangwa Kamena umwaka utaha.

Abaturage ba Tigray ni bo bari bihariye imbaraga mu bya politiki kuva mu 1991 kugera mu 2018 ubwo Abiy Ahmed yari amaze gutorwa.

BBC yanditse ko kuva Abiy Ahmed yajya ku butegetsi, imbaraga za Tigray mu bya politiki zagabanutse cyane ariko abayituye bakomeza kugaragaza ko bashaka kwigenga ku buryo hari impungenge ko Ethiopia ishobora gucikamo ibice bibiri.

Abiy Ahmed uherutse guhabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2019, ubu arimo kunengwa kuba amereye nabi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yasabye ingabo za Leta guhangana n'abakomeje guhungabanya umutekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .