Ethiopia: Guverinoma y’agace ka Tigray gashinjwa kwigomeka yasheshwe

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 7 Ugushyingo 2020 saa 08:36
Yasuwe :
0 0

Inteko Ishinga Amategeko ya Ethiopia yatoye isesa Guverinoma yo mu gace k’amajyaruguru ka Tigray nyuma y’iminsi y’imvururu no kutumvikana hagati y’abayobora ako gace na Guverinoma nkuru ya Ethiopia.

Inteko rusange idasanzwe yateranye kuri uyu wa Gatanu niyo yanzuriwemo gusesa Guverinoma ya Tigray no gushaka uburyo bwo kuyisimbuza.

Bibaye mu gihe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Intebe, Dr Abiy Ahmed yatangaje ko hatangijwe ibitero byo mu kirere bigamije gucubya imitwe yitwaje intwaro yigaruriye Tigray.

Hari ubwoba bw’uko uwo mwuka mubi wabyara intambara, ishobora no gukwira mu bihugu bihana imbibi na Ethiopia.

Abayobozi bo muri Tigray nibo bari bamaze imyaka myinshi bayobora Ethiopia, kugeza mu 2018 ubwo Abiy yatorerwaga kuba Minisitiri w’Intebe akomoka mu gace ka Oromia gatuwe n’ubwoko bwitwa oromo.

Kuva ubwo abatuye Tigray ntibemera ubutegetsi bwe ndetse babushinjwa kwibwasira abakomoka muri ako gace. Bavuga ko kandi ari ku butegetsi binyuranyije n’amategeko kubera ko manda ye yarangiye ntategure andi matora yitwaje Coronavirus.

Umuryango w’Abibumbye wahamagariye impande zombi kugana inzira y’ibiganiro.

Mu myanzuro inteko ishinga amategeko yafashe kuri uyu wa Gatanu, ni ukuvanaho Guverinoma ya Tigray hagashakwa indi iyisumbura izubahiriza ibyemezo bya Guverinoma nkuru iyobowe na Abiy Ahmed.

BBC yatangaje ko bigoye kumenya ibiri kubera muri Tigray kuko internet n’ubundi buryo bw’itumanaho bwahagaritswe. Icyakora amakuru avayo avuga ko hari imirwano ku rugabano rwa Tigray n’agace ka Amhara gashyigikiye Guverinoma ya Abiy Ahmed.

Igisirikare cya Ethiopia cyahawe uburenganzira bwo kugarura umutekano n’iyubahirizwa ry’amategeko muri Tigray.

Nubwo Tigray ituwe n’abagera kuri 6 % bya miliyoni ijana zituye Ethiopia, niko gace kakunze kwiharira ubuyobozi kugeza mu 2018 ubwo Abiy yahinduraga ayo mateka.

Umwaka ushize Abiy yasheshe ihuriro ry’amashyaka arindwi yari ashingiye ku moko, akoramo ishyaka rishya rihuza abaturage bose ryiswe Ishyaka ry’uburumbuke, Prosperity Party. Ishyaka TPLF ryo muri Tigray ryanze kwinjira mu ishyaka rishya.

Inteko ya Ethiopia yatoye isesa Guverinoma ya Tigray nyuma y'imvururu zimaze iminsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .