00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ethiopia: Amashuri yafunzwe ngo hasarurwe imyaka yasizwe n’abasirikare

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 3 Ukuboza 2021 saa 06:22
Yasuwe :

Guverinoma ya Ethiopia kuri uyu wa Kane yatangaje ko amashuri yisumbuye abaye afunzwe mu gihe cy’icyumweru kugira ngo abanyeshuri batange umusanzu wo gusarura imyaka yasizwe n’abemeye kujya ku rugamba.

Hashize iminsi Ethiopia iri mu ntambara n’umutwe wa TPLF wo mu ntara ya Tigray iri mu Majyaruguru.

Leta iherutse gusaba abaturage bose babyifuza kandi bafite imbaraga kwiyandikisha kugira ngo bajye gufasha igisirikare guhangana na TPLF.

Abanyeshuri bahagaritse amasomo, bazifashishwa mu gusaruro imyaka abo baturage basize badasaruye ubwo bemeraga kujya gufasha igisirikare.

Guhera mu cyumweru gishize Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed na we yagiye gufasha ingabo ku rugamba. Kugeza ubu igisirikare cya Leta kimaze kwigarurira imwe mu mujyi yari iri mu maboko y’inyeshyamba.

Amashuri yisumbuye yabaye afunzwe ngo hasarurwe imyaka y'abagiye ku rugamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .