00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ethiopia: Abarenga 40 baguye mu bushyamirane bw’amoko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 September 2022 saa 08:28
Yasuwe :

Muri Ethiopia mu Karere ka Oromiya, abantu 42 baguye mu bushyamirane hagati y’abaturage bo mu bwoko bw’Aba-Oromo n’ubw’Aba-Amhara.

Amakuru dukesha Ijwi ry’Amerika avuga ko abishwe bose ari abo mu bwoko bw’Aba-Oromo. Abagabye igitero bo ni abo mu mutwe w’abarwanyi w’itwa Fano ugizwe ahanini n’abo mu bwoko bw’aba-Amhara.

Abaturage bahambye iyi mirambo mu buhamya batanze bavuze ko abo bantu bishwe n’abantu bitwaje intwaro, ndetse imwe mu mirambo yabo ijugunywa mu byobo rusange.

Ubu ni bwo bwicanyi bukomeye buheruka muri aka karere gatuwe cyane muri Ethiopia kandi kibasiwe n’imvururu zikomeje guhitana ababarirwa mu magana.

Abo baturage bemeza kandi ko ikindi gitero cyagabwe ku baturage ku wa Kabiri w’iki cyumweru mu karere ka Amuru mu birometero 370 uvuye mu Murwa Mukuru Addis Ababa, werekeza mu burengerazuba.

Imirwano hagati y’abo mu bwoko bw’Aba-Oromo n’aba Amhara ikomeje kwiyongera muri aya mezi. Aya moko yombi ni yo afite abantu benshi kurusha ayandi muri Ethiopia.

Abaturage babonye iby’ubu bwicanyi bavuze ko abagabye igitero bavugaga ururimi rwa Amharic. Bavuze ko bose bari abagabo bitwaje imbunda babarirwa hagati ya 150 na 200 bamwe bambaye imyenda ya gisirikare abanda bambaye isanzwe ya gisivili.

Muri Ethiopia, abarenga 40 baguye mu bushyamirane bw’amoko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .