00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Eritrea irashinjwa kurasa kuri Ethiopie; 24 bishwe n’abashaka kwiyomora kuri Cameroun: Amakuru muri Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 June 2022 saa 11:07
Yasuwe :

Abasivile bagera kuri 24 barishwe, abandi 60 bakomerekera mu gitero cyagabwe n’abo mu ntara ivuga Icyongereza bashaka kwitandukanya na Cameroun.

Ni igitero cyaguyemo abantu benshi kuva mu myaka itanu ishize Cameroun ihanganye n’abaharanira kwigenga.

Umuyobozi mu gace iki gitero cyabereyemo, Ekwalle Martin, yatangaje ko abo bashaka kwiyomora kuri Cameroun bagabye icyo gitero ku Cyumweru ahitwa Obonyi II, mu Ntara y’Amajyepfo ashyira Uburengerazuba hafi y’umupaka w’iki gihugu na Nigeria.

Abo barwanyi ngo basabye abaturage kujya babaha amafaranga buri kwezi babyanze barabarasa nk’uko VOA yabitangaje.

Umuryango Mpuzamahanga urwanya amakimbirane, International Crisis Group (ICG), watangaje ko imirwano y’abaharanira ukwigenga muri Cameroun n’ingabo z’igihugu imaze guhitana abarenga 6000 ndetse abarenga miliyoni imwe bavuye mu byabo.

Abasivile bagera kuri 24 bishwe n'abarwanyi baharanira kwiyomora kuri Cameroun

Iperereza ku rupfu rw’umunyamakuru wishwe arashwe muri Uganda

Polisi yo mu Karere ka Masindi muri Uganda, yatangiye iperereza ku rupfu rw’umunyamakuru wishwe arashwe mu gitondo cyo ku wa Gatatu.

Uyu munyamakuru witwa Gerald Aseera yakoreraga Kings FM 93.6.

Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko yarashwe mu gatuza ahagana saa Sita z’ijoro n’umusekirite ku bubiko bw’ibinyobwa bidasembuye mu gace ka Masindi.

Ngo yatemberaga mu mujyi nijoro, umusekirite yibwira ko ari umujura, amurasa mu gatuza nk’uko byatangajwe n’umwe mu bo bakoranaga.

Umunyamakuru wo muri Uganda yishwe arashwe. Polisi yatangiye iperereza

Ikibazo cy’ibura ry’inyama gikomeje kuba agatereranzamba mu Burundi

Hashize igihe kubaga amatungo arimo inka, ihene n’intama bihagaritswe mu Burundi hagamijwe gukumira ubwandu bw’indwara ya Rift Valley Fever yishe amatungo atari make muri iki gihugu.

Ku ibagiro rikuru ryo mu Mujyi wa Bujumbura, ikibazo cy’inyama kirakomeye ndetse kuba ibikorwa byo kubaga byarahagaze byagize ingaruka ku bakozi baryo bari batunze imiryango yabo babikesha kubaga.

Abacuruzaga inyama mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Bujumbura nta zo bafite ndetse bari mu gihirahiro kuko batazi igihe guhagarika kubaga bizamara.

Ingabo za Eritrea zirashinjwa kurasa ku ishuri muri Ethiopie

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko ingabo za Eritrea zarashe mu Majyaruguru ya Ethiopie mu mpera z’icyumweru gishize.

Byabaye nyuma y’agahenge k’amezi abiri uhereye igihe intambara yo muri Ethiopie yatangiriye mu Ugushyingo 2020.

Amakuru yavuye muri Loni avuga ko harashwe inshuro zigera kuri 23 amwe mu masasu akaba yarasenye ishuri ndetse bigatera imwe mu miryango guhunga.

Umwana w’imyaka 14 yarishwe naho abagera kuri 18 barakomereka mu gihe inzu 12 zasenyutse.

Ku wa Mbere, abarwanyi ba TPLF, bagenzura igice kinini cy’Intara ya Tigray bashinje ingabo za Eritrea ko bazagabye igitero ku birindiro byabo ku wa Gatandatu no ku Cyumweru hafi y’umupaka uhuza ibihugu byombi.

Eritrea ingabo za Ethiopie mu ntambara zarwanye na TPLF kuva mu 2020.

TPLF yatangaje ko yishe abayobozi bane b’ingabo za Eritrea n’abandi basirikare bagera kuri 300 mu mirwano yo mu mpera z’icyumweru gishize.

Abagera ku 1400 muri Afurika banduye monkeypox uyu mwaka

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryatangaje ko abamaze kugaragarwaho n’indwara y’ubushita bw’inkende (monkeypox) muri uyu mwaka bagera ku 1400 mu bihugu birindwi byo ku Mugabane wa Afurika.

Ibyo bihugu birimo Cameroun, Centrafrique, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Liberia, Nigeria, Congo-Brazzaville na Sierra Leone.

Umubare w’abamaze kumenyekana uyu mwaka ni muto ugereranyije n’uw’abamenyekanye mu washize.

OMS yasabye ibihugu kugira gufata ingamba zihuriyeho zigamije kugenzura no kumva neza uko iyi ndwara igenda ihindura isura no kwitegura kurwanya ko ikomeza gukwirakwira.

Ubushita bw’inkende bwagaragaye ku bantu mu 1970 mu bihugu bya Afurika; uhereye icyo gihe ubwandu bwakunze kuboneka mu bice by’icyaro n’ibyegereye amashyamba.

Abagera ku 1400 bamaze kwandura virusi y'ubushita bw'inkende muri Afurika kuva uyu mwaka utangiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .