Equity Bank yabaye banki ya mbere nini muri Congo Kinshasa nyuma yo kwegukana BCDC

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 19 Kanama 2020 saa 11:21
Yasuwe :
0 0

Equity Group ifite ishami mu Rwanda, yabaye ikigo cy’imari kinini muri RDC, nyuma y’aho ishoye miliyoni $95 mu kugura imigabane ingana na 66.53% bya banki y’Ababiligi, Banque Commericiale du Congo (BCDC), yari isanzwe ari banki ya kabiri nini muri icyo gihugu.

Muri RDC, Equity Group yari isanzwe ifite ProCredit Bank. Yayihinduriye izina yitwa Equity Bank Congo, nyuma yo kuba umunyamigabane munini kuko yaguze 86% by’imigabane yose kuva 2015 kugera 2017.

Umutungo mbumbe w’izo banki zombi, Equity Bank Congo na BCDC, ungana na miliyari $2000, bituma Equity Group iba ikigo cya mbere mpuzamahanga gifite igishoro kinini mu rwego rw’imari aho muri RDC.

Iki kigo kiza inyuma ya RawBank, ifite umutungo mbumbe wa miliyari ibihumbi $2.1.

Equity Group kandi ifite 93.6% bya Equity Bank Congo, nyuma yaho mu mwaka ushize yaguze 7.6% bya Banki y’iterambere y’u Budage, KfW. Ni mu gihe 6.4% isigaye (bya Equity Bank Congo) ifitwe n’Ikigo ‘International Finance Corporation (IFC)’; ikigo cy’ishoramari cya Banki y’Isi.

The East African yatangaje ko IFC izagura imigabane 25% yari ifitwe na Leta ya RDC muri BCDC.

Ubufatanye bwa IFC na Equity Group bugamije iki?

Amakuru avuga ko nyuma yo kubona ko ishoramari muri Congo Kinshasa riri ku rwego rwo hasi cyane kuko nta bigo by’imari bikomeye bihari, Banki y’Isi, ibinyujije mu kigo cyayo cy’ishoramari, IFC, yiyemeje gufata iya mbere yinjira mu ishoramari ry’amabanki muri RDC.

Aha rero yaje kwegera Equity Group, nk’ikigo kimaze kwaguka no kugira ubunararibonye bw’ishoramari ry’amabanki mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba no hagati, kugira ngo kijyane ishoramari ryacyo muri RDC.

Ubu bufatanye bugamije kwereka n’ibindi bigo by’imari binini hirya no hino muri Afurika ko RDC, ikungahaye cyane ku mutungo kamere, ifite amahirwe y’ishoramari mu by’imari.

Ni umugambi byitezwe ko wazahura ishoramari rigari muri RDC kandi mu nzego zose, ku buryo bishobora kuba umusemburo w’iterambere mu myaka iri imbere.

Equity Group nayo yishimiye ubufatanye n’Ikigo cya Banki y’Isi, kuko buzabongerera ubunararibonye ndetse bukanabafasha kugera ku bikorwaremezo n’izindi nyungu za Banki y’Isi.

Umuyobozi Mukuru wa Equity Group, James Mwangi, yavuze ko gukorana n’ikigo cya Banki y’Isi bizubaka ubwizerwe bwa Equity Group ku Isi, bikazabafasha gukurura abandi bashoramari mpuzamahanga bazatuma ikigo cyabo cyaguka.

Yagize ati “Ntidushaka gusa kuzana ubushobozi bwa Equity Bank ahubwo hakenewe n’ubushobozi bwa Banki y’Isi. Ubufatanye bwacu buzatuma duhindura urwego rw’imari, dutume rwizerwa. Izina no kumenyekana kwa Banki y’Isi nk’umufatanyabikorwa, natwe bizadufasha kugera ku bikoresho ndetse n’ubunararibonye bwa Banki y’isi”.

Igihe BCDC na Equity Bank Congo zizaba zimaze guhuzwa, Equity Group izagiramo imigabane itari munsi ya 80%, byitezwe ko mu myaka itanu iri imbere, iri shoramari ryo muri RDC rishobora kuzaba ryinjiriza Equity Group inyungu nini kuruta ishoramari ryo muri Kenya.

Equity Bank ni ikigo gifite ubunararibonye mu ishoramari ry’amabanki mu karere ka Afurika y’iburasirazuba. Iki kigo gifite amashami muri Kenya, Uganda, u Rwanda, Tanzania, Sudani y’Epfo ndetse n’ishami ry’ubucuruzi muri Ethiopia. Ni ikigo kiri ku masoko y’imari mu Rwanda, Uganda na Kenya, kigatanga serivise z’imari ku barenga miliyoni 14.

Equity Bank ikomeje kwagura ibikorwa byayo mu karere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .