00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Edgar Lungu wahoze ari Perezida wa Zambia arashinja leta kumutoteza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 July 2022 saa 10:09
Yasuwe :

Edgar Lungu arashinja leta kumutoteza nyuma y’aho umugore we Esther Lungu ahamagajwe ngo ahatwe ibibazo muri dosiye ifitanye isano n’inyubako y’amagorofa 15 afite mu Mujyi wa Lusaka.

Esther Lungu akekwaho kuba iyi nyubako yarayibonye mu buryo bushidikanywaho nubwo abihakana.

Ubwo yaganiraga n’abahoze ari abadepite b’ishyaka ryahoze ku butegetsi, Patriotic Front, bagiye kumureba we n’umugore we bamwereka ko bifatanyije na we, Lungu yavuze ko umuryango we uri kwibasirwa.

Ati “Ntibisaba ubwenge bwinshi kubona ko nyuma ye ari njye uzakurikiraho. Ni nko gutonora igitunguru, ubu rero nanjye nditeguye.”

Abana babiri ba Edgar Lungu na bo bari gukorwaho iperereza.

Yakomeje agira ati “Baranshaka ku mpamvu za politiki ariko ushobora kwica umubiri ariko ntiwakwica roho kandi ntibishoboka ko wakwica ibitekerezo. Niteguye gusubiza kuri buri kirego icyo ari cyo cyose nubwo bavuga ko nishingikirije ku budahangarwa.”

Ku rundi ruhande, Esther Lungu yavuze ko ari umwere.

Ishyaka rya Lungu umwaka ushize ryatsinzwe amatora yegukanwa na Hakainde Hichilema wo mu ishyaka rya United Party for National Development.

Abayobozi benshi bo ku ngoma ya Lungu bagiye bahamagazwa ngo bahatwe ibibazo ku nkomoko y’imitungo yabo nk’imwe mu ngamba za guverinoma nshya zo kurwanya ruswa.

Edgar Lungu akomeje gutabaza ko ari kwibasirwa na leta ya Zambia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .