00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Eddy Kenzo yagizwe Umujyanama wa Perezida Museveni

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 August 2024 saa 10:51
Yasuwe :

Umuhanzi Edrisah Kenzo Musuuza, wamamaye nka Eddy Kenzo yagizwe Umujyanama Mukuru wa Perezida Kaguta Museveni mu bijyanye n’Ubuhanzi.

Iby’uko Eddy Kenzo yahawe uyu mwanya byatangajwe n’umugore we usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri Uganda, Phiona Nyamutoro.

Mu butumwa uyu mugore yacishije ku rukuta rwe rwa X aho yamushimiye ati “Nishimiye umwanya wahawe ukwiriye. Nterwa ishema nawe buri gihe.” Asozanya akamenyetso k’umutima.

Arangije ati “Wakoze cyane Nyakubahwa Perezida Kaguta Museveni.”

Eddy Kenzo yahawe uyu mwanya mu gihe yari asanzwe ayoboye ihuriro ry’abakora umuziki muri Uganda rizwi nka Uganda National Musicians Federation (UNMF) ndetse yongeye gutorerwa uyu mwanya umwaka ushize. Uyu muhanzi kandi n’inshuti y’akadasohoka ya Perezida Museveni.

Ni mu gihe kandi Eddy Kenzo amaze igihe atangiye gukundana n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri Uganda, Phiona Nyamutoro.

Uyu muhanzi muri Kamena uyu mwaka yanerekanywe mu muryango wa Phiona Nyamutoro bityo biyemeza gutangira urugendo rushya rw’ubuzima nk’umugabo n’umugore bose bahawe umugisha n’ababyeyi ba Nyamutoro.

Nyamutoro niwe watangaje ko Eddy Kenzo yabaye Umujyanama Mukuru mu by'Ubuhanzi wa Perezida Museveni
Eddy Kenzo yahawe uyu mwanya mu gihe yari asanzwe ayoboye ihuriro ry’abakora umuziki muri Uganda rizwi nka Uganda National Musicians Federation (UNMF)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .