ECOWAS yamaganye ihirikwa ry’ubutegetsi muri Mali, itegeka ko ababigizemo uruhare bahanwa

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 19 Kanama 2020 saa 09:43
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’ubukungu muri Afurika y’Uburengerazuba (Ecowas), wamaganye guhirika ubutegetsi bwa Perezida wa Mali, Ibrahim Boubacar Kéita, utegeka ko ababigizemo uruhare bafatirwa ibihano.

Ecowas ihuza ibihugu 15 byo muri Afurika y’Uburengerazuba, yanenze ukwigumura kw’abasirikare muri Mali, kwagejeje ku ifatwa ry’ubutegetsi ndetse no kwegura kwa Perezida Kéita.

Komisiyo ya Ecowas, yatangaje ko uku guhirika ubutegetsi kuri bugire ingaruka mbi ku mahoro n’umutekano muri Mali ndetse no mu karere muri rusange. Yatangaje kandi ko habayeho guhuza impande zitumvikana muri Mali mu gihe kirenze amezi abiri kugira ngo haboneke umuti w’imvururu za politiki ariko ntibyagira icyo bitanga.

Ecowas yavuze ko ‘yamaganye bikomeye ihirikwa ry’ubutegetsi bwatowe n’abaturage binyuze muri demokarasi, isaba ko ibintu bisubizwa ku murongo hagendewe ku Itegeko Nshinga’.

Uyu muryango wibukije igisirikare cya Mali ko ari cyo gifite inshingano yo kurinda umutekano wa Perezida Kéita n’abandi bayobozi batawe muri yombi, unasaba ko bahita barekurwa.

Mali kandi yahise ihagarikwa by’agateganyo mu nzego zose zifata ibyemezo za Ecowas, kugeza igihe ibintu bizasubira mu buryo. Hafunzwe kandi imipaka yose yo ku butaka no mu kirere, hahagarikwa ibikorwa byose by’ubukungu n’ubucuruzi hagati ya Ecowas na Mali.

Guhirika ubutegetsi muri Mali kandi byamaganywe n’Umuryango w’Abibumbye, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Bufaransa.

Byari ibyishimo nyuma y'uko abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Mali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .