Écosse: Impapuro abagore n’abakobwa bifashisha mu mihango zishobora kujya zitangirwa ubuntu

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 1 Werurwe 2020 saa 07:26
Yasuwe :
0 0

Inteko Ishinga Amategeko ya Écosse iri gusuzuma umushinga w’itegeko rizafasha abari n’abategarugori muri iki gihugu kujya babona ku buntu impapuro z’isuku zikoreshwa mu gihe cy’imihango ndetse n’ibindi bikoresho bikenerwa n’umukobwa iyo ari muri ibi bihe.

Kuwa Kabiri w’iki Cyumweru nibwo uyu mushinga w’itegeko woherejwe muri sena nyuma y’uko utowe n’abadepite bose.

Monica Lennon watangije uyu mushinga w’itegeko, yavuze ko abari n’abategarugori bakunze kwibagirana mu rugendo rwo gushyiraho amategeko n’ingamba bibarengera.

Ati “Abagore n’abakobwa bakunze cyane gusigazwa inyuma mu rugendo rushyiraho ibigenderwaho muri politiki, aya ni amahirwe yo kubashyira imbere ndetse hagakorwa ikintu koko gishya ku bijyanye n’uburinganire”

Lennon asanga kuba ibi bikoresho byifashishwa mu mihango byatangirwa ubuntu bikwiye kuba ibintu bisanzwe, nk’uko kujya mu mihango bisanzwe.

Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango Plan International mu 2017 bwagaragaje ko nko mu Bwongereza, umukobwa umwe mu bakobwa 10 adashobora kwigurira ibikoresho bifashisha mu mihango.

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaraje ko kimwe cya kabiri cy’abakobwa bafite imyaka iri hagati ya 14 na 21 baterwa ipfunwe n’imihango mu gihe abarenga kimwe cya kabiri bo nibura basibye ishuri umunsi umwe kubera imihango.

Umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategako ya Écosse, Alison Johnstone ntiyumva impamvu abantu bakomeza kubona impapuro z’isuku zifashishwa mu mihango nk’ikintu cy’umurimbo kandi ari ikintu cy’ibanze.

Ati “ Kubera impamvu runaka, ibikoresho byifashishwa mu mihango bibonwa na bamwe nk’umurimbo. Kubera iki muri 2020 impapuro zikoreshwa mu bwiherero zibonwa nk’iz’ibanze, ariko ibikoresho byifashishwa mu mihango ntibibe gutyo ?”

Ibikorwa byo gufasha abari n’abategarugori muri Écosse kubona ibikoresho byifashishwa mu mihango si bishya kuko mu 2018 guverinoma yatangaje ko abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye na kaminuza hirya no hino mu gihugu bazajya bahabwa ibikoresho by’isuku ku buntu, ndetse mu 2019 yashoye agera kuri miliyoni 4 z’amapawundi kugira ngo abo bakobwa bajye babasha kubona ibi bikoresho ahahurira abantu benshi.

Écosse irashaka ko impapuro z'isuku ku bagore n'abakobwa bari mu mihango zitangirwa ubuntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza