Ebola imaze guhitana ubuzima bw’abantu 20 muri RDC, abagera kuri 50 baranduye

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 16 Nyakanga 2020 saa 04:56
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko icyorezo cya Ebola gikomeje gukwirakwira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho hamaze kugaragara impfu zayo 20 mu gihe abantu 48 aribo bagaragaye barayanduye, ndetse ko hari abandi batatu bikekwako bamaze kuyandura.

Abayobozi mu nzego z’ubuzima z’iki gihugu bakomeje ibikorwa byo kugenzura imiterere y’iki cyorezo kuva mu ntangiriro za Kamena by’umwihariko mu ntara ya Equateur.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri OMS, Mike Ryan, yaburiye abantu bose avuga ko nubwo imibare ikiri mike, muri iki gihe hari icyorezo cya Coronavirus, bisaba ko baba maso kurushaho kuko hari ibindi byorezo bishobora kwibasira abantu.

Yatanze urugero rw’uko muri Kivu y’Amajyaruguru n’ahandi muri RDC haragaragaye icyorezo cya Ebola kandi ko bishobora kugorana kuba cyarwanywa.

Icyorezo cya Ebola cyibasiye cyane RDC mu myaka ibiri ishize, gihitana ubuzima bw’abantu 2200.

Virus ya Ebola ni imwe mu zikaze kuko yandurira mu gukoranaho k’umuntu uyifite n’utayifite binyuze mu matembabuzi. Umuntu uhuye n’uwanduye Ebola ahita ahabwa urukingo agakurikiranwa ari ahantu ha wenyine mu gihe cy’iminsi 21.

Ubwoba bukomeje kuba bwose muri RDC ko Ebola yakwaduka mu buryo bukomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .