00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EAC yohereje indorerezi 50 mu matora ya Kenya ziyobowe na Jakaya Kikwete

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 August 2022 saa 01:55
Yasuwe :

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) wohereje indorerezi z’amatora 50 muri Kenya ngo zikurikirane imigendekere y’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuwa 9 Kanama 2022.

Jakaya Mrisho Kikwete wigeze kuba Perezida wa Tanzania ni we uyoboye izi ndorerezi za EAC zituruka mu bihugu byose bigize uyu muryango. Ziraba ziri muri Kenya kuva kuri uyu wa Mbere tariki 1 Kanama kugeza kuwa 12 Kanama 2022.

Nk’uko EAC yabitangaje, izi ndorerezi zifite inshingano zo kureba uko imyiteguro y’amatora yakozwe mu nzego zose zifite aho zihuriye nayo, kureba uburyo amategeko n’amahame mpuzamahanga agenga amatora yubahirizwa.

Hari kandi kugenzura uko amahame ya demokarasi ya EAC yubahirizwa ndetse no gutanga inama zatuma amatora akomeza kugenda neza no mu bindi bihugu.

Amatora yo muri Kenya hitezwemo ihangana rikomeye hagati ya William Ruto wari Visi Perezida na Raila Odinga. Aba nibo bahabwa amahirwe yo kuvamo umwe uzasimbura Uhuru Kenyatta.

Amatora azatangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri za mugitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba. Ibyavuye mu matora bizatangazwa kuwa 15 Kanama 2022.

Jakaya Kikwete ni we uzaba uyoboye indorerezi za EAC mu matora yo muri Kenya
Izi ndorerezi 50 ziragera muri Kenya kuri uyu wa Mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .