Ni urubuga rugizwe n’ibice bibiri aho mu gice cya mbere, aba bagore bazajya bahasanga amakuru ajyanye n’ubucuruzi, uko bagera kuri serivisi z’imari n’isoko, ubwikorezi ndetse n’ay’andi yose yafasha mu bucuruzi bwabo.
Muri iki gice kandi hazajya haboneka amakuru ajyanye n’iteganyagihe,amasomo ajyanye no kwihangira imirimo ndetse n’inkuru z’abandi bagore babashije kugira aho bigeza.
Mu gice cya kabiri cy’uru rubuga hazaba hari abo abagore bashobora guhurira bakamenya ndetse bakungurana ibitekerezo ku bintu bitandukanye.
Ubwo uru rubuga rwatangizwaga muri Tanzania, Umunyamabanga wa EAC, ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Bazivamo Christophe yavuze ko urubuga 50MAWS rwubatswe hagendewe ku makuru ari mu gihugu no mu Karere; bityo rukaba rufite amakuru y’ahegereye abacuruzi n’uko bagera ku isoko ry’Akarere.
Bazivamo yavuze ko kandi uru rubuga ruzafasha ba rwiyemezamirimo b’abagore mu kumenyekanisha ibikorwa byabo.
Yagize ati “Ndizera ko abagore bafite imishinga bari hano uyu munsi basanzwe bamenyekanisha ibyo bakora bifashishije imbuga nkoranyambaga nka Instagram,Facebook n’izindi zikoreshwa ku Isi yose.Amakuru meza uyu munsi nuko tugiye kubifashwamo n’urubuga rw’iwacu.”
Ba rwiyemezamirimo b’abagore babyifuza bazajya bajya kuri uru rubuga banyuze kuri www.womenconnect.org, ubundi bakurikize amabwiriza.
Minisitiri w’ubuzima,iterambere,uburinganire muri Tanzania, Ummy Mwalimu nawe wari witabiye uyu muhango yavuze ko gushyira mu bikorwa uyu mushinga ari amahirwe abagore bo mu karere babonye yo kubaka neza ubukungu bwa bo.
Yagize Ati ”Gushyira uyu mushinga mu bikorwa ni imbaraga zikomeye abagore bo Karere bahawe.”
Umushinga wo gushyiraho uru rubuga wagenwagwa n’ingingo ya 122 y’amasezerano y’ishyirwaho rya EAC, igamije kongerera ubushobozi uruhare rw’umugore mu bikorwa by’ishoramari.
Uyu mushinga mushinga uzakorera mu bihugu 38 bya Afurika,washyizwe mu bikorwa na EAC ku bufatanye na COMESA na ECOWAS ku nkunga ya banki Nyafurika isura Amajyambere(AfDB); nyuma yo kumurikwa mu nama ya Global Gender Summit yabereye i Kigali mu Gushyingo 2019. Ibi bihugu 38 bikaba ari ibigize imiryango yavuzwe haruguru.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!