EAC yatangije gahunda ya miliyoni 11 z’amadolari igamije guhangana n’ibibazo by’umutekano muke

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 28 Ugushyingo 2019 saa 05:54
Yasuwe :
0 0

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) watangije gahunda ihuriweho igamije guhangana n’ibibazo by’umutekano muke byugarije akarere.

Iyi gahunda ya miliyoni 11 z’amadolari yatewe inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU), igamije guhashya ibibazo by’umutekano muke mu bihugu bitandatu bigize umuryango no mu karere muri rusange.

Rwanda Today dukesha iyi nkuru yatangaje ko uwo mushinga uzashyirwa mu bikorwa n’ubunyamabanga bwa EAC bufatanyije na Polisi Mpuzamahanga, Interpol mu guhangana n’ibibazo bibangamiye amahoro n’umutekano mu Karere.

Kuri uyu wa Gatatu, iyi gahunda y’amezi 45 yatangijwe n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Liberat Mfumukeko na Ambasaderi wa EU muri Tanzania, Manfredo Fanti, ku cyicaro cya EAC mu mujyi wa Arusha.

Mfumukeko yagize ati “Uyu mushinga twatangije uyu munsi uzagabanya ibibazo by’umutekano byambukiranya imipaka mu muryango wacu.”

Ambasaderi wa EU, Fanti yavuze ko nta gihugu cyavuga ko gikomeye ku buryo ibyaha byambukiranya imipaka bitakigeraho birimo n’iterabwoba, ariyo mpamvu muri uwo mushinga mushya bazibanda ku kongerera inzego ubushobozi no guhanahana amakuru.

Amafaranga yagenewe uyu mushinga, ni amwe mu nkunga ya miliyoni 93 z’amadolari EU yiyemeje guha EAC mu gihe cy’imyaka itanu, uhereye mu 2016 kugeza mu 2021 azifashishwa mu bikorwa by’iterambere n’ibindi.

Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Liberat Mfumukeko na Ambasaderi wa EU muri Tanzania, Manfredo Fanti, ku cyicaro cya EAC mu mujyi wa Arusha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza