00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EAC yashyizeho ikoranabuhanga rizoroshya urujya n’uruza rw’abantu muri ibi bihe bya Covid-19

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 7 Mutarama 2022 saa 11:10
Yasuwe :

Ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, byasabwe kwitabira ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya EAC Pass rizajya rifashishwa mu gusuzuma ko abantu batarwaye Covid-19 kandi bakingiwe inkingo zombi.

Ibi byasabwe n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Peter Mathuki, kuri uyu wa 7 Mutarama 2022, aho yavuze ko gukoresha iri koronabuhanga bizagabanya ikibazo cy’abantu batinda ku mupaka kubera gupimwa Covid-19, bikadindiza ubuhahirane hagati y’ibihugu bya EAC.

EAC Pass ni porogaramu (Application) ishyirwa muri telefoni kugira ngo ibipimo bya Covid-19 byapimiwe mu gihugu kimwe byemerwe no mu kindi. Bitandukanye n’ibisanzwe, aho umuntu uva mu gihugu kimwe agomba kuba yipimishije Coronavirus yagera no mu kindi nabwo akipimisha.

Mathuki yavuze ko ibihugu nibyitabira gukoresha iyi porogaramu, bizagabanya igihe abantu bamara bategereje ibisubizo bya Covid-19 cyane ko bapimwa ibipimo bya PCR bimara amasaha 24 kugira ngo umuntu abone igisubizo.

Yagize ati “[Gukoresha iri koranabuhanga] bizagabanya amafaranga atakazwa kuri Covid-19 ndetse n’umwanya umuntu amara ategereje ibisubizo, byihutishe ubucuruzi kandi bitume n’ibiciro bigabanuka.”

Ibi bisabwe mu gihe ubucuruzi bukomeje kuba ingorabahizi hagati y’imipaka ibiri ihuza Kenya na Uganda ya Busia na Malaba, aho ifatiye runini ibihugu birimo u Rwanda, u Burundi ndetse na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu bijyanye n’ubucuruzi.

Mathuki yavuze ko laboratoire z’ibihugu bitandatu bigize EAC zifite uburenganzira kuri EAC Pass, aho ibisubizo bya Covid-19 by’umuntu ufite urugendo bihita byijyana muri iyi porogaramu bikamworohereza mu gihe yambuka umupaka.

Yakomeje agira ati “Gusa birasaba ko hubakwa icyizere mu bihugu bigize EAC kuko ibipimo byijyana kuri iyi porogaramu ari iby’ibihugu bifite laboratoire zemerewe gukora ibipimo bya PCR.”

Ibihugu bya EAC byatangiye gukoresha iyi porogaramu ni u Rwanda, Uganda n’u Burundi, ibindi Mathuki yatangaje ko nabyo bigeze ku musozo byuzuza ibisabwa kugira ngo bitangire gukoresha EAC Pass.

Biteganyijwe ko ku itariki 10 Mutarama 2022 hazaba Inama ya 21 y’ Akanama k’Abaminisitiri b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) izibanda ku gushishikariza ibihugu gukoresha iyi porogaramu hagamijwe koroshya ingendo ndetse n’ubuhahirane mu Karere.

Ibihugu bya EAC byabonye ikoranabuhanga rishobora koroshya urujya n'uruza rw'abantu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .