Byatangajwe binyuze mu itangazo rigenewe abanyamakuru izi ngabo zihuriyeho n’urwego rwaguye rushinzwe ibikorwa by’ubugenzuzi yabereye i Kibumba ku wa 31 Ukuboza 2022 iyobowe n’uhagarariye ingabo za EAC ziri muri RDC, Gen. Feff Nyagah.
Ni nyuma y’aho M23 ivuye mu gace ka Kibumba, kakaba karatangiye kujya mu maboko y’izi ngabo.
Ingabo za leta ya Congo na M23 byasabwe kubahiriza amasezerano yo guhagarika imirwano yemerejwe mu biganiro byabereye i Luanda muri Angola n’i Nairobi muri Kenya.
Imiryango nterankunga na yo yasabwe gufasha ibihumbi by’abaturage badafite uko bigira kubera ko bavuye mu byabo bitewe n’imirwano kuri ubu bakaba bazerera mu bice byegeranye na Goma n’utundi duce two muri KIvu y’Amajyaruguru.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!